Rusizi: Inkangu yahagaritse ingendo z’abakoresha umuhanda Mashesha - Mibirizi

Abaturage b’umurenge wa Gitambi n’ibindi bice biwukikije mu karere ka Rusizi baravuga ko batazi uko ubuzima bwabo buza kumera nyuma y’aho umuhanda umwe wabahuzaga n’ibindi bice wibasiwe n’inkangu zikawufunga ubu ukaba utakiri nyabagendwa yaba ku modoka n’abanyamaguru.

Inkangu zangije umuhanda bituma abaturage batabasha guhahirana
Inkangu zangije umuhanda bituma abaturage batabasha guhahirana

Imvura yangije byinshi mu minsi ishize ariko bigeze mu muhanda Cyapa – Mibilizi mu kagari ka Mashesha inkangu imanura ikibuye kinini cyiwitambikamo, none uretse kubona aho wakandagiza ikirenge na bwo wigengesereye cyane, ubundi buryo bwose bwo gutambuka ntibushoboka. Kujyana imyaka ku isoko ubu ni ingorabahizi ndetse hari n’aho izi nkangu zangije umuyoboro w’amazi.

Bandetse jean Baptiste yagize ati”naringiye kugura ingurube nkagura n’ibitoki aho bita ku cyingwa. Nari kujyana igari ryanjye ariko nashobewe urabona ko nabuze aho ndinyuza kubera ko umuhanda wapfuye.”

Niyigena Daniel nawe ati” kujya i Kamembe mu mujyi, Mibirizi, Nyakarenzo byatworoheraga none aka kanya nkuko nawe ubyirebera ntitworohewe turasaba ubuyobozi kutwoherereza imashini ikadukorera uyu muhanda natwe tugasigara dushyiraho amaboko yacu mu muganda.”

Ikigo nderabuzima cya Mashesha na cyo giherereye muri aka gace. Uyu muhanda ukaba ari wo rukumbi gikoresha cyohereza abarwayi ku bitaro bya Mibilizi cyatangiye kugorwa no kugezayo abarwayi nk’uko NDAGIJIMANA Gervais uyobora iki kigo nderabuzima abivuga.

Iri buye ryaguye mu muhanda rikumira ibinyabiziga bihanyura n'abagenzi
Iri buye ryaguye mu muhanda rikumira ibinyabiziga bihanyura n’abagenzi

Ati ”Umuhanda warangiritse bikomeye kugira ngo tugeze abarwayi b’indembe ku bitaro bya Mibirizi biratugora cyane kubera ko bisaba ko tumuzungurukana agaca Cimerwa agahinguka Mushaka, akabona gushyika za Gashonga aho ibitaro byubatse. Kugenda no kugaruka ni ibirometero 88 murumva ko ari urugendo rufata amasaha menshi.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yari yatangaje ko kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mata 2019 boherezamo imashini mu butabazi bwihuse.

Ati ”muri iki gitondo navuganye n’umukozi ushinzwe kubaka ibikorwa Remezo by’imihanda agiye kujyayo agaragaze igikenewe ku buryo nkeje imirimo yo kuvanamo biriya bitaka izaba yatangiye.”

Ariko ubwo twakoraga iyi nkuru mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa kane, Iyakaremye Jean Pierre, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitambi urimo iyi nkangu yatubwiye ko bari bagitegereje.

Ati ”akarere katwijeje ko bagiye kuhakora bohereje aba tekinisiye ubu ndabategereje ngo duhure barebe aho hantu hose hagize ibibazo hagire icyakorwa. gusa igisabwa ni ubuvugize kugira ngo byihutishwe.”

Iyi nkangu yibasiye uyu muhanda mu gihe n’ubundi abawukoresha bamaze imyaka isaga 10 basaba ko wakorwa, dore ko iyangirika ryawo ribangamiye ibigo nderabuzima 11 byo mu Mirenge ya Butare, Gikundamvura, Nyakabuye, Muganza na Bugarama byose byohereza abarwayi ku bitaro bya Mibirizi.

Kuri ubu bagenda n’amaguru ibyo bilometero hafi 20 bajya kwivuza cyangwa se mu bikorwa by’ubucuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka