Rusizi: Hafashwe imifuka 10 y’amashashe
Nubwo hafashe ingamba zo guca amashashe mu gihugu mu rwego rwo kurengera ibidukikije mu karere ka Rusizi haracyari abaturage bakiyagurisha. Kuri uyu wa 14/02/2013 Polisi yageze mu mazu y’ubucuruzi ndetse hanatoragurwa amasashe yo mu muhanda mu mujyi wa Kamembe haboneka imifuka 10.

Polisi imaze gutungirwa agatoki ko hari bamwe mu bacuruzi bagikoresha amashashe, muri ikicyumweru cya community policing yihaye ingamba yo kongera kwigisha abaturage gucika kuri uwo muco wo kutubahiriza itegeko ryashizweho na Leta.
Umukozi w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) mu karere ka Rusizi, Ferdinard Musabyimana, yatangarije abitabiriye iki gikorwa cyo gutoragura amashashi ububi bwayo ababwira ko ari mu bintu bya mbere bituma ubutaka butera kuko aho iguye nta kindi kimera cyahaba.

Ibyo kandi ngo bibangamira ibidukikije bityo ngo bigahumanya n’ikirere, bitewe n’uko amashashe abika amazi mabi akurura umwanda ukabije ndetse akaba n’indiri y’umubu ari na byo bikurura indwara ya Malariya mu baturage.

Uwungirije umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi yatangaje ko ibibangamira umutekano atari ibikorwa by’iterabwoba gusa cyangwa intambara aha akaba yavuze ko no mu gihe abantu batirinze ingaruka zikomoka ku mashashe byateza igihombo ku musaruro ukomoka ku buhinzi bigatuma abaturage bahura nikibazo cy’inzara.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|