Ruhurura z’i Kigali zigiye guterwamo imigano

Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, igiye gutangira gutera imigano igera ku 2,500 muri za ruhurura zo muri uyu mujyi guhera mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2022, kugera muri Mutarama mu mwaka utaha wa 2023.

Ruhurura iri hagati y'imidugudu ya Byimana na Gasharu mu Murenge wa Gisozi iteye abaturage impungenge
Ruhurura iri hagati y’imidugudu ya Byimana na Gasharu mu Murenge wa Gisozi iteye abaturage impungenge

Iyi gahunda ikaba igamije gukumira isuri icukura za ruhurura, hamwe no kugabanya ingengo y’imari ibarirwa muri za miliyari, Umujyi wa Kigali uhora utanga mu kubakira izo ruhura.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yaganiriye na Kigali Today avuga ko hari gahunda yo gutera ibiti bigera kuri miliyoni 40 mu Gihugu hose harimo n’imigano, guhera mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri kugera mu ntango z’umwaka utaha wa 2023.

Dr Mujawamariya agira ati "Turimo gufatanya n’Umujyi wa Kigali, kandi mu buhumbikiro bwacu harimo imigano ikabakaba 2500 tuzatera mu gihe cyo gutera amashyamba mu mpera z’uku kwezi kwa cyenda kugera mu kwa mbere, birumvikana ko tuzahera mu Mujyi wa Kigali."

Abaturiye ruhurura igabanya imidugudu ya Byimana na Gasharu mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, batewe impungenge n’uko ishobora kugwamo abantu bakitaba Imana cyangwa bagakomereka bikomeye, bitewe n’uko yacukutse ikaba ifite ubujyakuzimu burebure cyane.

Umwe muri abo baturage agira ati "Dore ni mu kuzimu, hari igihe kizagera abaturage begereye iyi ruhurura hepfo iriya muzajya musanga inzu zabaguyeho, cyangwa ukabasanga epfo iriya muri za Nyabugogo amazi yabatembanye."

Aba baturage bavuga ko ikirushijeho kubatera ubwoba, ari uko abana bambuka aho hantu bajya cyangwa bava ku Ishuri riri hafi yaho.

Ubuhumbikiro bw'imigano igiye guterwa
Ubuhumbikiro bw’imigano igiye guterwa

Bavuga ko bategereje igisubizo cy’inzego za Leta kugira ngo zibafashe kubaka iyo ruhurura, cyangwa guterwamo imigano yatangira isuri igatuma hongera gusubirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Providence Musasangohe, avuga ko bafite ruhurura nyinshi muri uwo murenge ziteye impungenge abaturage n’Ubuyobozi.

Musasangohe avuga ko basabye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubakorera izo ruhurura, ariko haramutse habonetse n’imigano bakanabereka uburyo ishobora guterwa ngo byaba ari igisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka