Ruhango: Hakenewe amafaranga miliyari imwe n’igice yo gutunganya igishanga cya Kanyegenyege

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kiratangaza ko kugira ngo igishanga cya Kanyegenyege mu Karere ka Ruhango kibashe gutunganywa hakenewe amafaranga angana na miliyari imwe n’igice.

Abahinga mu Gishanga cya Kanyegenyege barifuza ko gitunganywa bakajya bahinga kabiri mu mwaka
Abahinga mu Gishanga cya Kanyegenyege barifuza ko gitunganywa bakajya bahinga kabiri mu mwaka

Ibyo bitangajwe mu gihe abaturage bagihingamo umuceri bakomeje gusaba ko cyatunganywa bakarushaho kongera umusaruro, kuko kugeza ubu bahinga umuceri rimwe mu mwaka mu gihe cy’imvura.

Abahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya Kanyenyegenye bibumbiye mu makoperative atanu mu gishanga kingana na Hegitari zisaga 120, cyakora bakagaragaza ko batagera ku musaruro bifuza kuko igishanga kidatunganyije.

Ufitamahoro Callixte uyobora Koperative Abiyunze Kinazi, avuga ko igishanga cyangiritse kubera isuri, hagakubitiraho no kuba nta mazi yo kuba babasha guhinga ibihembwe bibiri kuko mu zuba igishanga kiba cyumye.

Agira ati “Amazi dukoresha ni ay’imvura igwa akareka mu gishanga. Bishobotse batwubakira ikidendezi cy’amazi (dam) kugira ngo tubashe kujya duhinga ibihembwe bibiri kuko ubu duhinga kimwe gusa iyo imvura igwa”.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Ruhango, Munyampirwa François, avuga ko akarere kadashobora kubona amafaranga yo gutunganya igishanga, kuko bisaba ingengo nini y’imari, kandi bakomeje kuganira ku by’icyo gishanga ariko nta kigaragaza ko igishanga kizatunganywa vuba.

Avuga ko hari umushinga bagiye baganiraho na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) wo gutunganya ibishanga bitatu mu Karere ka Ruhango birimo n’icya Kanyegenyege binyuze muri Banki y’Isi. Byari biteganyijwe ko uwo mushinga utangirana n’ukwezi kwa Mutarama mu mwaka wa 2022 ariko nta gisubizo barabona.

Agira ati “Ibyo bintu duhora tubiganiraho na Minisitiri, ariko nta cyizere cyabyo cya vuba tubona. Ubu abahinzi turakomeza kubashishikariza guhinga mu gihe cy’imvura mu gihe tugitegereje ko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa ni ugukomeza tugategereza”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuhira no gutunganya ubutaka muri RAB avuga ko igishanga cya Kanyegenyege gifata ku mirenge ya Kinanzi na Ntongwe, hakaba hateganywa ko kugitunganya bahereye ku gutunganya imiyoboro y’amazi no kurwanya isuri ku misozi igikikije.

Avuga ko kugira ngo imirimo yose irimo n’inyigo zo kugitunganya no gucunga umushinga bishobora gutwara amafaranga asaga miliyari n’igice, inyigo nirangira hakaba ari bwo hazamenyekana uburyo bwo gushyiramo amazi ngo abahinzi babashe guhinga ibihembwe bibiri by’ihinga.

Agira ati “Ibyo byose bizaterwa n’uko inyigo izaba iteye, niyo izaduha ishusho y’uko hakubakwa ikidendezi cy’amazi (dam) cyangwa hashakwa ubundi buryo bwo kuhira, uwo mushinga turi kuwutegura n’ubu ni wo twicayeho kandi ugeze ku rwego rwo gukora igitabo kirimo ibiwukubiyemo kugira ngo ushyikirizwe Banki y’Isi tubone amafaranga”.

Yongeraho ati “N’ubu abakozi ba Banki y’Isi bari mu Rwanda turi kuwukoranaho duteganya igitabo cy’umushinga kizaba kirangiye mu Kuboza 2021 kizemezwa na Banki y’Isi ku buryo mu ntangiro z’umwaka utaha cyazaba cyemejwe, nibura amafaranga akazaba yabonetse ku buryo mu mwaka utaha w’Ingengo y’imari wazatangira n’umushinga ushyirwa mu bikorwa”.

Avuga ko abahinzi bashonje bahishiwe kuko Leta y’u Rwanda ishyize umutima mu gutunganya ibishanga bitanduanye hirya no hino mu gihugu, harimo n’icya Kanyegenyege.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusa ministere ntiyabuze amafranga nuko muruhango ibyabo utamenya uko bimeze niwacu ariko nokugirango ubone service ushaka Niki bazo pe keretse bahinduye ubuyobozi bwose

sezibera Stanislas yanditse ku itariki ya: 13-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka