Ruhango: Abasimbuje inzuri amashyamba bamaze kubona inyungu irimo

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango basimbuje inzuri zabo amashyamba, barahamya ko mu minsi mike batangira kuyabyaza umusaruro, bakayagira ingwate muri banki bakiteza imbere, mu gihe izo nzuri zari zimaze kuba agasi zabatezaga imyuzure mu mibande bahingamo bakicwa n’inzara.

Umusozi wa Ruko wahoze ari urwuri ubu hari ishyamba, harahehereye
Umusozi wa Ruko wahoze ari urwuri ubu hari ishyamba, harahehereye

Abo baturage bavuga ko imisozi myinshi yari iriho amashayamba agenda atemwa aza gushiraho, hasigara ubutaka baragiragaho amatungo, ariko nayo akicwa n’inzara kuko mu mpeshyi nta bwatsi yabonaga.

Leta y’u Rwanda na yo yabonaga ko Akarere ka Ruhango n’ibice bya Nyanza na Kamonyi, bigize igice cy’amayaga bishobora kuba ubutayu, maze ishora miliyoni hafi umunani z’Amadorari mu mushinga bise ’Green Amayaga’, kugira ngo ako gace kazwiho guhinga imyumbati myinshi itunze Abanyarwanda kongere gutoha, dore ko imvura yari itakikageramo kubera kubura ibiti biyiresaresa.

Nyuma y’imyaka ibiri uwo mushinga utangijwe, ubu ugeze ku Mayaga atangira kumva akayaga gaturuka mu mashyamba yatewe ku misozi, cyangwa ibiti byatewe ku mihanda, isuri na yo igenda igabanuka nk’uko abo baturage babivuga, kubera ko bemeye gukura inka zabo ku gasozi bakororera mu biraro, aho baragiraga hagaterwa amashyamba.

Kaberuka Daniel waterewe ishyamba mu rwuri rwe ku musozi wa Ruko, avuga ko udusozi twa Ruko, Kaburanjwiri na Nyacyonga mu Murenge wa Ntongwe, ari tumwe mu two abaturage baragiragaho amatungo, ariko ingaruka zikaba isuri ihoraho, uyu munsi bikaba byarahindutse.

Agira ati "Uyu munsi uwahinga mu kabande yasarura kuko ntabwo isuri ikimanuka, turwanya isuri ya mazi agahera muri ibi biti kuko ntabwo hakimanuka itaka ryonyine, agasozi karatunganye. Aha hose usanga n’abantu baza kuhareba kuko ubutaka bwambaye ibiti bituma imvura idatwara ubutaka".

Gereveriya zitaweho ntizona ibindi bihingwa iyo zakondewe ku gihe
Gereveriya zitaweho ntizona ibindi bihingwa iyo zakondewe ku gihe

Yongeraho ati "Ubu abashaka kwagura imishinga bajya muri banki bakaritangaho ingwate bakaguha amafaranga, bitandukanye no kuba wabona umuntu ukennye kandi afite ubutaka, batugiriye inama tumenya gukoresha umutungo wacu, n’iyo ahateye inturusu utahahinga indi myaka, iyo umaze gusarura ishyamba wongeramo indi myaka".

Avuga ko kuba mu 1959 avuka yari azi ko umusozi wa Ruko ari urwuri rw’inka zabo, ariko nyuma yo kugurana inzuri amashyamba inka zagiye mu biraro babona ifumbire.

Agira ati "Kera zikiba ku gasozi isuri yaramanukaga n’ifumbire, ariko ubu turabona ifumbire mu kiraro tugafumbira imirima yacu, mbarahije ukuri kera baraduhendahendaga ngo twororere mu biraro tukavuga ngo byaca inka, ariko ubu inka imwe irarenza litiro 10 z’amata, mu gihe ubwo zirirwaga ku gasozi nk’eshanu zatangangaga izo litiro".

Avuga ko kororera mu biraro byatumye amasambu baziragiragaho, bayafumbira bakabona umusaruro mwiza kuko kuragira ku gasozi bidashobora kugukiza ku buryo ibyo kugira inzuri ku gasozi bitakigezweho.

Kaberuka avuga ko ishyamba baritezeho ingwate mu mabanki bakiteza imbere
Kaberuka avuga ko ishyamba baritezeho ingwate mu mabanki bakiteza imbere

Mukagakwaya Arlette uhagarariye itsinda ’Green Ntongwe’, avuga ko Amayaga yari amaze kuba ubutayu, ariko bamaze gutera amashyamba babonye ko ibyo Leta yabatekerereje ari byiza.

Agira ati "Aha hari isuri ku buryo imihanda yahoraga yuzuye utabona aho uca, ariko ubu byarahindutse, kuko haratoshye, turifuza ko n’ahasigaye hadateye mwadufasha hagaterwa ibiti".

Umusaza witwa Gatunzi na we ufite ishyamba kuri Ruko, avuga ko ishyamba rifitiye akamaro abaturage muri rusange.

Agira ati "Ishyamba ni umutungo mwiza cyane ushobora kujya muri banki ugahabwa inguzanyo ukagenda wishyura, twahawe imbuto yo gutera banadufasha gutera no kurwanya isuri, turashimira iyi gahunda mudufashe n’ahandi hadateye haterwe. Natwe ubu twakoze amatsinda yo gufatanyiriza hamwe kurinda ibi bikorwa, twungurana ubumenyi aho bitunaniye tukitabaza abandi bafite ubumenyi bwisumbuye".

Minisitiri Mujawamariya asaba abaturage guhindura imyumvire kuko ibiti batererwa ari ibyabo
Minisitiri Mujawamariya asaba abaturage guhindura imyumvire kuko ibiti batererwa ari ibyabo

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr.Mujawamariya Jeanne d’Arc, asezeranya abatuye Akarere ka Ruhango bifuza gutera amashyamba n’ibindi biti bivangwa n’imyaka, birimo n’iby’imbuto ziribwa, ko umushinga wa ’Green Amayaga’ ugifite imyaka itatu kandi abantu babyifuza bazaba bamaze kubona ibiti.

Asaba abaturage guhindura imyumvire bakemera gutera ibyo biti kuko ari ibyabo, icyo Leta isaba gusa ari ukubarura babiherewe uburenganzira, kugira ngo batongera guhura n’ingaruka zo gutema amashyamba.

Agira ati "Hari abari babanje kwanga ko babaterea amashyamba mu masambu yabo, nyamara ni ingirakamaro kuri mwebwe no ku Gihugu, natwe turabona hari ahantu hambaye ubusa, ubushobozi uko buzajya buboneka tuzajya tuza twunganire umushinga ngo hose hatohe, murumva ko nibura hano hava akayaga gahehereye".

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije. (REMA) Juliet Kabera, avuga ko mu Turere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango na Kamonyi bamaze gutera hegirati zisaga 1000 z’amashyamba, mu myaka ibiri ishize n’ibiti bivangwa n’imyaka ibihumbi 13, akavuga ko ibyifuzo by’abaturage bizakomeza kubahirizwa bakabona ibiti bakeneye.

Kabera avuga ko ibiti byaterewe abaturage bizakomeza kongerwa
Kabera avuga ko ibiti byaterewe abaturage bizakomeza kongerwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka