Rubavu: Hegitari 62 z’ishyamba rya Gishwati zatewemo ibiti

Kuri uyu wa gatanu taliki 06/01/2012, Minisitiri w’Umutungo Kamere Stanislas Kamanzi na Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe batashye ishyamba rya Gishwati ku mugaragaro batera ibiti ku musozi wa Rubavu ubarizwa mu murenge wa Gisenyi.

Umusozi wa Rubavu wari utuwe n’imiryango 1.800 ikimurirwa mu murenge wa Cyanzarwe, ubu uri gutunganywa haterwa ibiti by’amoko menshi kuri hegitari 62 kugira ngo hazabe hamwe mu bwiza nyaburanga mu karere ka Rubavu.

Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage gukomeza gushyigikira gahunda ya Leta yo gukwirakwiza amashyamba ku butaka bwambaye ubusa hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Kurengera amashyamba kimeza n’ibindi bidukikije ni umuhigo wa Leta yacu, gufatanya namwe bituma ibyo dushaka kugeraho byihuta kandi namwe ni inshingano yanyu.”

Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe we yagarutse ku kamaro amashyamba afitiye igihugu harimo guhumeka umwuka mwiza, kugira imvura ku rugero rukwiye no kurinda isuri.

Iyi mishinga irwanya isuri no kurinda ubutaka, iri mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije ifitiye n’abaturage akamaro, aho usanga urubyiruko rwinshi n’abagore barabashije kubonamo akazi kabafasha gutunga kwikura mu bukene.

Iki gikorwa kije gushimangira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gusubiranya ishyamba rya kimeza rya Gishwati, hagaterwa ibiti ku misozi ihanamye yari yaratsembweho amashyamba mu bihe byashize.

Ikigo cy’igihugu cyo gishinzwe Kubungabunga ibidukikije cyateguye amafaranga agera kuri miliyoni 150 yo gutunganya uyu musozi wa Rubavu mu gihe cy’amezi atandatu.

Iyi gahunda yari yatangiriye mu karere ka Nyabihu ubwo bari bamaze gusura ishyamba nyirizina.

Umulisa pascaline

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka