Rubavu: Hagaragaye umwuka mubi ariko udaturutse ku iruka rya Nyiragongo

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyohereje abakozi bacyo mu Karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu, maze ibipimo by’umwuka byo bigaragaza ko umwuka mu Karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge.

Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu
Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu

Ikibazo cy’umwuka muri Rubavu ntigifitanye isano n’Ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka ndetse no gucana inkwi n’amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gaz ya Sulfur Dioxide (SO2) mu mwuka.

Ibi bigaragarira mu ngano y’uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka twagaragaye mu bipimo by’umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize.

Abatuye mu Karere ka Rubavu barashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.

Abakozi ba REMA boherejwe gukora nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura Ibirunga gitangaje amakuru y’uko Ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka.

Aba bakozi bari kwifashisha imashini esheshatu ziyongera ku zo REMA isanzwe ikoresha mu gupima ubuziranenge bw’umwuka n’ibipimo ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu hagamijwe gupima ubuziranenge bwayo.

Ikigo REMA kibinyujije kuri Twitter, kivuga ko ibipimo byafashwe bigaragaza ko amazi y’Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byafashwe mu bihe byashize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaturage mubashishikarize gukoresha gaz kandi n’ibiciro byayo bigabanuke kuko biracyahanitse cyane,ntabwo ari buri muturage wapfa kuyigondera.

Itangishaka Benoit yanditse ku itariki ya: 6-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka