Rubavu: Batangije ubukangurambaga bwo kuvana imyanda mu kiyaga cya Kivu

Ishuri mpuzamahanga ryitwa ‘Isoko/La Source’ rikorera mu Karere ka Rubavu ryatangije ubukangurambaga bwo kuvana imyanda mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, imyanda iterwa n’isuri ivuye imusozi hamwe n’itabwamo n’abantu.

Abanyeshuri mu bwato barimo gukura imyanda mu mazi y'ikiyaga cya Kivu
Abanyeshuri mu bwato barimo gukura imyanda mu mazi y’ikiyaga cya Kivu

Katherine Turgeon, umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rya Isoko/La Source avuga ko basanzwe bigisha abana gusukura imyanda ijya mu mazi, kurinda ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere mu kubyigisha no kubishyira mu bikorwa, bakaba bahisemo kujya gukura imyanda mu kiyaga cya Kivu.

Imyanda bibandaho ni imyanda ireremba hejuru y’amazi iba yatawemo n’abantu cyangwa yatwawe n’isuri, imyinshi ikaba yiganjemo amacupa y’amazi n’ay’imitobe (jus), hamwe n’amashashi.

Turgeon avuga ko Ikiyaga cya Kivu ari ahantu hazwi kandi hoherezwa imyanda abantu bagomba kurinda no kurindira ibinyabuzima birimo.

Agira ati “Twe nk’ishuri tugomba kwigisha abana gutoragura imyanda no gusukura ikiyaga, n’ubwo bakiri bato, n’ubwo ari igikorwa kidahoraho, ariko ni igikorwa kigisha abana kwita ku bidukikije, ni ukwereka buri wese ko ashobora kurinda ibidukikije hirindwa imyanda ijugunywa mu kiyaga cya Kivu.”

Katherine Turgeon umuyobozi ushinzwe amasomo na Evelina Merlo washinze Isoko/La Source
Katherine Turgeon umuyobozi ushinzwe amasomo na Evelina Merlo washinze Isoko/La Source

Myinshi mu myanda iboneka mu kiyaga cya Kivu ijyanwa n’amazi y’isuri imanura amazi y’imusozi ikayijyana mu kiyaga cya Kivu, amazi yose ava mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zaho yoherezwa mu kiyaga cya Kivu hakiyongeraho ituruka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Turgeon avuga ko abantu bose bagombye kurinda ikiyaga n’ibidukikije kuko iyo byangiritse bigira ingaruka ku buzima bwabo. Ati “ubutumwa dutanga ku bandi ni uko bareka kujugunya imyanda mu kiyaga, ikindi ni uko abantu bagomba kwita ku bidukikije kuko ni ingenzi ku buzima bwacu, bitondera kubyo bajugunya aho babonye.”

Mu Karere ka Rubavu bashyize imbaraga mu isuku y’umujyi no mu nkengero zawo. Ibi byiyongeraho ko uretse mu mujyi wa Gisenyi aho ku nkengero z’ikiyaga hakorerwa nk’utubari na Hoteli, ahandi hagiye hasigwa metero zo kurinda ikiyaga cya Kivu, n’ubwo bitabuza amazi y’ikiyaga habonekamo imyanda ireremba hejuru y’amazi.

Abanyeshuri ba Isoko/la source bamaze gukura imyanda mu Kivu
Abanyeshuri ba Isoko/la source bamaze gukura imyanda mu Kivu

Impuguke zivuga ko imyanda ya Pulasitiki yinjira mu mazi iribwa n’ibinyabuzima biri mu mazi kandi igira ingaruka iyo ibyo binyabuzima nk’amafi n’isambaza biriwe n’abantu kuko twa duce twariwe n’amafi tujya mu bantu kandi tukabagiraho ingaruka.

Ubushakashatsi bugaragaza ko amashashi na pulasitike bigira ingaruka ku bidukikije kuko bitwara imyaka myinshi mu kubora, kandi ibice bibigize bihumanya ubutaka.

Amashashi na pulasitike iyo bitwitswe, imyotsi yabyo yangiza ikirere, nk’uko byatangajwe n’umushakashatsi Katsanevakis mu mwaka wa 2008, ndetse yemeza ko inyamaswa ziriye uduce twa Pulasitiki twangiza imyanya y’igogora, ndetse zikagira ubundi burwayi bwagira ingaruka ku bantu baziriye. Abashakashatsi Carpenter na Smith mu mwaka wa 1972 bagaragaje ko pulasitiki zatangiye kugaragaza ibibazo ku nyamaswa ziba mu mazi mu mwaka wa 1970.

Abanyeshuri bari kumwe n'ubuyobozi bwa Polisi bwabaherekeje muri icyo gikorwa
Abanyeshuri bari kumwe n’ubuyobozi bwa Polisi bwabaherekeje muri icyo gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka