Rosette Rugamba yatorewe kujya mu kigega mpuzamahanga gishinzwe kurengera inyamaswa

Ubuyobozi bwa Wildlife Fund For Nature, ikigega mpuzamahanga gishinzwe kurengera inyamaswa, bwatangaje ko Umunyarwandakazi Rosette Chantal Rugamba yatorewe kuba umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bw’iki kigega.

Rosette Rugamba
Rosette Rugamba

Rosette Chantal Rugamba ni umwe mu bantu bagize uruhare rugaragara mu kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gihe, ayobora ikigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo cyitwa Songa Africa gifite ikigishamikiyeho cyitwa Amakoro Songa Lodge.

Asanzwe kandi ari umwe mu bagize Ihuriro ry’Abagore bo muri Afurika baharanira kurengera ibidukikije.

Iri huriro rigamije kwereka abagore ko bafite uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije kugira ngo bibabyarire inyungu.

Madamu Rosette aganira n’urubuga rwa WWF.panda.org yavuze ko aya ari amahirwe kandi bizamufasha gutanga umusanzu we.

Yagize ati: "Gukorera ku buyobozi bwa WWF ni amahirwe akomeye yo kongera umusanzu wanjye mu bikorwa rusange byo gutabara umubumbe wacu no gufasha kurinda ejo hazaza ha kamere muntu."

Umuyobozi mukuru wa WWF, Marco Lambertini, yavuze ko ari iby’agaciro kuba bagiye gukorana na Madamu Rosette, na mugenzi we, nk’umuntu ufite ishyaka kandi wagize uruhare mu bukerarugendo ndetse nk’igisobanuro cya Afurika mu kurengera ibidukikije.

Yagize Ati: “Nishimiye guha ikaze Rosette Rugamba na Paula Kahumbu mu Nama mpuzamahanga ya WWF. ni Umuyobozi w’ubashywenufiye ishyaka n’uburambe mubijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika, ubukerarugendo burambye, ndetse gushyigikira uruhare rwabaturage no kongerera ubushobozi abagore. Ni igisobanuro cya Africa mukurengera ibidukikije."

Rosette Chantal Rugamba yigeze kuba Umuyobozi mukuru mu cyahoze ari Office Rwandais du Tourisme et de Parcs Nationaux, ORTPN. Iki kigo yakiyoboye guhera mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2010. Nyuma yaje kuba Umuyobozi wungirije mu rwego rw’igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), uru rwego rukaba ari rwo rwasimbuye ORTPN.

Asanzwe kandi ari n’Umujyanama wihariye w’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubukerarugendo, United Nations World Tourism Organization.
Ashinzwe by’umwihariko kumugira inama ku ngamba zafatwa ngo uburerugendo bwo muri Afurika busugire.

Rugamba kandi aba mu Nama Nkuru y’Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo gishinzwe kubungabunga ibyanya bikomye. Aba no muri Federasiyo nyarwanda y’abikorera ku giti cyabo Rwanda Private Sector Federation. Madamu Rosette Chantal Rugamba akaba yaratowe ari kumwe na Dr Paula Kahumbu wo muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwanda dutewe ishema no kugira abategarugori bihatira kirutezaza imbereeee😀 turahari natwe abarangije mumashami yubukerarugendo mu gukomeza kurwubaka binyuzwa mukubungabunga inyamaswa.

Gwizabavunyi Triphine yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka