REMA yatangiye kubungabunga ikiyaga cya Burera gikikizwa amaterasi atangira isuri
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) gifatanyine n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera batangije ku mugaragaro umushinga wo kubungabunga ikiyaga cya Burera bakikiza inkengero zacyo amaterasi ndinganire ndetse n’imirwanyasuri.
Kubungabunga ikiyaga cya Burera byatangiriye kuri site iri mu kagari ka Munini, mu murenge wa Rusarabuye tariki 02/10/2014 ahasijwe amaterasi ndinganire arimo imirwanyasuri y’imingoti ifata amazi ndetse anateyeho imbingo.
Mu gusiza ayo materasi hibanzwe kuri metero 50 uturutse ku kiyaga cya Burera, abaturage batemerewe guhingamo. Gusa ariko hari naho bafashe imirima y’abaturage mu rwego rwo kubahwiturira kurwanya isuri barengera icyo kiyaga kandi barengera n’ubutaka kugira ngo butabacika.

Rose Mukankomeje, umuyobozi wa REMA, yavuze ko kubungabunga ikiyaga cya Burera ndetse n’ibidukikije muri rusange barwanya isuri ari ngombwa akaba yasabye abaturage baturiye ikiyaga cya Burera kubigira ibyabo kuko bibafitiye akamaro.
Agira ati “Ikintu cyatuzanye muri aka karere (ka Burera)…ni ukugira ngo dukore kuburyo ubu butaka butaducika. Iyo murebye umusaruro mwagiraga kera n’uwo mugira uyu munsi muragenda mubona ko umusaruro ugenda ukendera…Biradusaba rero y’uko ubu butaka, aya mashyamba dufite, tuyabungabunga ariko tukayabyaza umusaruro. Hanyuma ibikorwa kuko ari ibyanyu mubifate neza, mwumve inama tubagira…”.
Ikindi ngo ni uko isuri ikomeje kujyana ubutaka mu kiyaga cya Burera ibinyabuzima birimo nk’amafi byakwangirika kandi n’amazi yagabanuka.

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere abaturage, abaturiye ikiyaga cya Burera ahari gusizwa amaterasi nibo bahawe akazi mu kuyasiza. Aho abagera kuri 400 bahawe akazi, buri wese akaba ahembwa amafaranga 1000 ku munsi.
Abo baturage bavuga ko kubungabunga ibidukikije babizi. Ngo kuba bari kubibungabunga kandi bakabona n’amafaranga yo kwikura mu bukene bizabafasha cyane. Usibye ibyo kandi ngo nk’abaturage baturiye ikiyaga cya Burera ni ngombwa ko bakibungabunga kuko bazi akamaro kacyo; nk’uko Hafashimana Olivier abihamya.
Agira ati “Kubungabunga ikiyaga turabyumva kuko tuba tubungabunga ariya mafi arimo, amaheri, biriya biribwa byose biba birimo mbese tuba tugira ngo bikure neza. Amazi ni ikintu gikomeye cyane kandi kidufitiye akamaro.

Haza ba mukerarugendo bakagisura (ikiyaga cya Burera). Ni ukuvuga ngo aya mazi (y’ikiyaga cya Burera) niyo atanga umuriro wo kuri Ntaruka (urugomero rw’amashanyarazi). Ni ukuvuga ngo niyo mpavu aya mazi afite agaciro gakomeye cyane.”
Aba baturage ariko basabwa kudasesagura amafaranga bakorera muri uwo mushinga. Aho bose basabwa gufunguza konti mu bigo by’imari bakajya babitsaho amafaranga bizigamiye.
Umushinga wo kubungabunga ikiyaga cya Burera bagikikiza amaterasi ndetse n’imirwanyasuzi, mu kiciro cya mbere bizakorwa kuri hegitari 100.

Gusa ariko ngo bazageza kuri hegitari 300 kuko uwo mushinga uzakomeza ukagera ku kiyaga cya Ruhondo mu gice cy’akarere ka Burera ndetse n’icy’akarere ka Musanze. Uwo mushinga kandi ngo uzanagera mu karere ka Bugesera ndetse n’aka Rusizi.
Uwo mushinga wo kubungabunga ibidukikije cyane cyane ibiyaga ndetse n’imigezi watewe inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP).

Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nonese wamugani ko abanturage bigihugu batunzwe ahanini ni ubuhinzi baramutse badafashe ingambo zo kubungabunga ubutaka ejo inzara ntiyatumara?
ibi ni byiza cyane