REMA yatangiye gufunga ibikorwa byose byubatswe mu bishanga
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ku bufatanye na Minisiteri y’ibidukikije, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’Umujyi wa Kigali batangiye gufunga ibikorwa byose byubatse cyangwa bikorerwa mu bishanga.

Babikoze muri gahunda y’igihugu yo gukomeza kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibiza akenshi bituruka ku gutura nabi no gutura mu kajagari.
Umuyobozi wa REMA Eng. Ruhamya Colette, yanenze cyane abantu bakomeje kubaka ibikorwa byabo mu bishanga bakangiza ibidukikije nkana. Avuga ko bihanangirijwe kenshi ariko ko batangiye kwerekana ko ibyo babuzwa buri munsi bitakiri imikino.
Yagize ati “Hari ibikorwa byemewe mu gishanga hari n’ibitemewe twabandikiye kenshi twarababwiye ariko ntabwo babyumva twatangiye gufunga dutanga ubutumwa ko ibyo tubabwira atari imikino.”

Eng. Ruhamya yavuze ko abahawe ibyangombwa byo kuhakorera bizaganirwaho niba hari ibyo leta ibagomba bigakorwa bakava mu gishanga abadafite ibyangombwa bo bakaba bagomba gufungirwa kugeza bakuyemo ibintu byabo bakwinangira leta ikabihavana.
Ati “Ni ku nyungu zabo gukuramo ibintu byabo nibatabikora Leta izabyikorera gusa nibo bifitiye akamaro kubikuraho neza kandi twiteguye kuganira na bo bitewe n’uko buri wese yifuza kwimuka.”

Abafungiwe bo bavuga ko icyo cyemezo kibaguye hejuru bakaba biteguye gufatanya n’ubuyobozi ngo bubahe iminsi ikwiye bityo babashe gukura ibintu byabo aho biri bitabagoye cyane.
Mugisha Velens uhagarariye uruganda rw’imashini Tedmer rwafungiwe, yagize ati “Turatunguwe rwose twari twakoze inama ejo batubwira ko twongera kubiganiraho none bafashe icyemezo cyo kudufungira gusa iki cyemezo cyo kuva ahantu h’igishanga ni cyiza, nibura baduhaye amezi 6 twaba twimutse.”

Abayobozi ba REMA bo bavuga basabye kenshi ko abakorera mu bishanga bakwimuka ko iki cyemezo ntawavuga ko kimutunguye.
Icyo gikorwa cyakurikirwaga no gushyira ingufuri kuri buri kigo cyasuwe nka China Road, Tedmer,Chekina n’ibindi ngo kirakomeza mu gihugu cyose. Nta mubare uzwi neza w’ibizafungirwa byose ngo kuko ibyinshi bikorwa mu bwihisho kandi bitanazwi.
Ni igikorwa kiri gukorwa hari Abamisitiri Vincent Biruta, Kaboneka Francis, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’inzego z’umutekano.
Ibi ngo ni mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, gukumira ibiza, kurwanya akajagari n’imyubakire itemewe.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyi cyemezo ni cyiza cyane rwose nange ndagishyigikiye, ariko ndifuza gusaba ko kitarangirira kuri abo bafungiwe gusa ahubwo kikanubahirizwa ku bigo nka LA PALISSE HOTEL,KIGALI PARENTS(PRIMARY), KIGALI PARENTS(SECONDARY SCHOOL), INYANGE INDUSTRY and Different farms in many areas. Murakoze
Ndabona ba Ministers BIRUTA na KABONEKA nabo biyiziye.Nukubera ko na KAGAME yabihagurukiye,kubera gushaka kubungabunga ibidukikije.Ikibabaje nuko abantu barimo kwangiza iyi si bakoresheje AIR POLLUTION itera Climate Change.Niyo mpamvu mubona isi irimo kugira ibibazo bitabagaho mbere:Wildfire zikomeye cyane,Hurricanes zamaze abantu muli Amerika,Typhoons muli Asia,Landslides,etc...
Kuba abantu bakomeje kwangiza isi cyane,bijyana ku Mperuka y’isi.Ni kimwe n’ibi bitwaro bya kirimbuzi birimo kwiyongera kandi ibihugu bikaba bimeranye nabi,bishaka kurwanisha Atomic Bombs.YESU yasize atuburiye ati nimubona isi ikomeje kugira ibibazo bitabagaho,muzamenye ko IMPERUKA iri hafi cyane.Impamvu imana ishaka kuzana Imperuka,nukugirango irimbure abantu bose bakora ibyo yanga,isigaze abantu bayumvira gusa (Imigani 2:21,22).Abazarokoka,bazabaho iteka mu isi nshya ya Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13,abandi bajye mu ijuru.Nibagerayo,bazategeka isi ya Paradizo nkuko tubisoma muli Daniel 7:27.Icyo gihe nta muntu uzongera kwangiza ibidukikije.Niwo muti wonyine.
Yewe nabonye no muri bishenyi igishanga bakimereye nabi n’inyubako. Ni ugutangirira hafi