REMA yahagurukiye ikibazo cy’imodoka zisohora imyuka ihumanya ikirere

Ku bufatanye na Polisi, Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) na Rwanda Space Agency, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), gikomeje ubukangurambaga mu Ntara zose z’Igihugu n’umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gukumira imyuka ihumanya ikirere isohorwa n’ibinyabiziga, igatera ingaruka ku buzima bw’abantu.

Basanze imodoka nyinshi zisohora imyuka yanduza ikirere ku gipimo cyo hejuru
Basanze imodoka nyinshi zisohora imyuka yanduza ikirere ku gipimo cyo hejuru

Ubwo bukangurambaga bwatangirijwe mu mujyi wa Musanze ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ku itariki 05 Mata 2022, ahagiye hasuzumwa ingano y’imyotsi yemewe mu Rwanda ku binyabiziga, imodoka nyinshi zasuzumwe basanze zifite ibipimo biri hejuru byo gusohora iyo myuka yanduza ikirere.

Imodoka zisuzumwa ziri mu byiciro bitatu, izakozwe mbere ya 1992, izakozwe guhera mu 1992 kugeza mu 2004 n’izakozwe mu 2004 kugeza ubu.

Muri ubwo bukangurambaga, byagaragaye ko hari imodoka zarengeje ibipimo byihanganirwa, aho zisohora imyuka ishobora kwanduza abantu benshi mu gihe gito, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Bernard Kabera, Umukozi mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB).

Yagize ati “Hari imodoka ishaje yakozwe mbere ya 1992, tubaye tukiyikozaho ibipomo byacu iba igeze mu 1000, ntabwo byari ngombwa ko umuntu akomeza gufata ibipimo kandi tubona ko igiye kwanduza ikirere iduhereyeho, twebwe twakoraga ako kazi”.

Basuzumye n’imodoka nshya zo mu cyiciro cya gatatu, ni ukuvuga izakozwe kuva mu mwaka wa 2004, batungurwa no gusanga zararengeje ibipimo bidakwiye kwihanganirwa.

Hari imodoka babonye zanduza ikirere mu buryo butihanganirwa
Hari imodoka babonye zanduza ikirere mu buryo butihanganirwa

Mu zifatwa nk’aho ari nshya 10 zapimwe, imodoka umunani basanze zisohora imyuka yangiza ikirere mu buryo bukabije, aho hari n’iyo basanze ishobora kwanduza ikirere kurenza imodoka 22 zisohora imyuka yanduza, ariko ziri mu cyiciro cyihanganirwa.

Kabera ati “Imodoka zakozwe guhera mu mwaka wa 2004 ubundi ziba zikiri nshya, iyo isanganywe ikibazo ni nyirayo uba warayifashe nabi. Nk’imodoka dupimye dusanze nta n’imwe idakubye inshuro ebyiri igipimo cyakwihanganirwa, ni ukuvuga ko hari imodoka dusanze yanduza kurenza imodoka 22 ku gipimo yakagombye kuba yihanganirwaho, ubwo nyirayo aratubwira icyo agiye gukora”.

Uwo mukozi wa RSB yavuze ko uko kwanduza ikirere kw’ibinyabiziga, bikomeje kugira ingaruka zitwara ubuzima bw’abantu.

Ati “Ibi icyo bivuze niba kubungabunga ikirere buri wese atabigize ibye, turaterwa n’ibiza, kanseri, ubutayu, inzara n’ibindi kubera ko cya kirere gitanga imvura ntawe ucyitayeho, ibyo byose bikajyana na technology umuntu arimo gukoresha kuri iyi si”.

Bamwe mu bafite imodoka, nyuma yo gusanga ibipimo by’izabo biri hejuru mu guhumanya ikirere, batunguwe bibaza uburyo imodoka nshya zanduza.

Maniraguha Vital ati “Bapimye imodoka yanjye basanga hari ibyo yangiriza, ndatunguwe kuko nyikorera ubugenzuzi mu buryo bushoboka, nagendaga mu muhanda nzi ko imodoka yanye ifite ubuziranenge bwuzuye, badushakire amavuta atangiza ikirere”.

Abafite ibinyabiziga baganirijwe bagirwa inama z'uburyo bakwirinda kwanduza ikirere
Abafite ibinyabiziga baganirijwe bagirwa inama z’uburyo bakwirinda kwanduza ikirere

Mugenzi we ati “Ubu bukangurambaga ni bwiza, ndasaba ko badushakira amagaraje afite ubumenyi azajya adusobanurira uburyo dukwiye gufata imodoka zacu, cyane ko tuzigendamo tukabona umwotsi udasohoka, tukumva ko ari nzima”.

Bizimana Faustin ati “Ntunguwe n’uko nsanze imodoka yanjye ifite ibipimo biri hejuru mu gusohora imyuka ihumanya ikirere, badufashe badushakire abazajya baduha ubumenyi ku buziragenge bw’imodoka yacu. Ku itariki 23 Werurwe nibwo nagiye gusuzumisha imidoka yanjye, none birantunguye bambwiye ko isohora imyuka, dukeneye ubumenyi bwimbitse muri ibi bintu”.

REMA ivuga ko mu gutegura ubu bukangurambaga, byagaragaye ko imodoka ziri muri bimwe bikomeje kwanduza ikirere, nk’uko bivugwa na JMV Tuyisenge, umukozi w’icyo kigo.

Yagize ati “Byagaragaye ko 40% by’imyuka yanduza ikirere iterwa n’ibinyabiziga, aho bigira ingaruka ku buzima bw’abantu n’ibidukikije, binadindiza iterambere ry’ubukungu. Niyo mpamvu ibigo byahagurutse bitangira ubukangurambaga kugira ngo ibinyabiziga bikoreshwe muri serivisi ziri ngombwa. Ubu bukangurambaga bukazakorwa mu gihugu hose kandi tukaba tubyitezeho umusaruro, kuko mu butumwa dutanga dusaba abantu kubugeza ku bandi”.

Bernard Kabera, umukozi wa RSB
Bernard Kabera, umukozi wa RSB

REMA irasaba abaturage kujya bitabira gusuzumisha imodoka zabo, bagakoresha n’amavuta afite ubuziranenge kandi bakagana amagaraje afite ubushobozi bwo gusuzuma ibinyabiziga, badategereje ‘Contrôle technique’ ikorwa na Polisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko birakwiye ko iryo genzura rikomeza kandi abarikora nizereko bafite nibisubizo birambye murakoze.

Emmanuel Turahimana yanditse ku itariki ya: 10-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka