REMA ihangayikishijwe n’umwanda no kwangiza ibidukikije
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA) kivuga ko gihangayikishijwe n’iyangizwa ry’ibidukikije ndetse n’umwanda ukigaragara hamwe na hamwe haba ku misozi n’ahantu hahurira abantu benshi.
Ibi byatangaje na Irutingabo Ange, umukozi wa REMA ushinzwe uturere n’abaturage mu kurengera ibidukikije nyuma y’iminsi 2 abakozi ba REMA batanga amahugurwa ku bashinzwe ibidukikije mu turere tugize intara y’amajyepfo kuva kuwa 22-23/10/2014.
Mu mahugurwa yabereye mu karere ka Huye, abashinzwe ibidukikije mu turere bagaragarijwe ko hakiri abangiza nkana ibidukikije ndetse hakaba n’abatita ku isuku kugera no mu ngo zabo.
Muri aya mahugurwa hafatiwe imyanzuro igamije kwita ku bidukikije, ikazashyikirizwa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kugira ngo ishyirwe mu bikorwa n’inzego zose cyane cyane iza Leta.
Kugira ngo imyanzuro yavuye muri ayo mahugurwa ishyirwe mu bikorwa, hashyizweho komite y’intara ishinzwe ibidukikije igizwe n’abantu 7, ikaba izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe.
Mukagashugi Chantal ushinzwe iyandikishwa ry’ubutaka mu ntara y’amajyepfo ari nawe watorewe kuba perezida w’iyo komite, yizeza ko bagiye guhagurukira ibibazo bibangamiye ibidukikije mu ntara bakoreramo.
Hemejwe ko REMA na minisiteri ifite ibidukikije mu nshingano zabo bazashyiraho inyandiko ikubiyemo ibyakwibandwaho mu gutanga ubutumwa mu baturage n’abashinzwe ibidukikije mu turere n’imirenge, dore ko byagaragajwe nk’imbogamizi mu kuvuga rumwe ku iyubahirizwa ry’amabwiriza n’amategeko arengera ibidukikije.
Basuye bimwe mu bikorwa byo mu mujyi wa Huye bagaya abagifite umwanda
Nyuma y’ibiganiro, abakurikiye amahugurwa basuye bimwe mu bikorwa byo mu mujyi wa Huye. Mu isoko rya Huye, basanze hari umwanda wateza indwara abaturage ndetse unabangamiye by’umwihariko ibidukikije, dore ko hadakorwa isuku buri munsi, kutagira ikimoteri kimenwamo imyanda n’ibindi.
Aba basoje amahugurwa banasuye abikorera batanga serivisi zitandukanye, aho bababajwe cyane n’umwanda basanze muri resitora yitwa “CASCADE” imwe muzizwiho kugira abakiriya benshi, haba mu gikoni, mu bwiherero, aho babika ibiribwa, aho abakiriya bafatira amafunguro n’ahandi, maze basaba abashinzwe isuku n’ibidukikije muri ako karere gukurikirana abafite umwanda, binyuze muri komite zibishinzwe.
Nyuma hanasuwe ikigo cyakira abantu batandukanye (Motel Boni Concilli), basanga ifite isuku ndetse yita ku bidukikije, basaba ko abandi bahigira bakahafatira urugero.
Ikindi cyagaragaye mu mujyi wa Huye ni ukutagira aho abagenda mu mujyi bashyira imyanda (pubelles publiques), kuko ntaziharangwa maze bagirwa inama yo kuzikwirakwiza.
Ari abakozi ba REMA n’abashinzwe ibidukikije baturutse mu turere, bagendaga banatanga inama ku kunoza akazi, hashingiwe ku isuku n’ibidukikije kuko aribyo bikurura abakiriya. Nyuma y’aya mahugurwa, ngo hategerejwe amahinduka mu birebana no kuzamura urwego rw’isuku n’ibidukikije mu ntara y’Amajyepfo.
Amwe mu mafoto y’ahasuwe hagaragara umwanda:
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|