REMA igiye gushyiraho stations 22 z’iteganyagihe
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) kigiye gushyiraho stations 22 zizafasha mu bikorwa byo gupima iteganyagihe mu gihe kirambuye. Izo stations nshya zizaba zifite ubushobozi bwisumbuye ugereranyije n’izisanzwe mu gihugu.
Ibyo ngo bizajya bituma inzego zifata ibyemezo n’igenamigambi nko mu buhinzi bamenya neza icyo ikirere gihatse mu gihe bazaba bari mu bikorwa byabo.
Umuyobozi wa REMA, Dr Rose Mukankomeje, aravuga ko igihe kigeze ngo ingamba zose zifatwa n’igenamigambi rikorwa mu mibereho y’Abanyarwanda bijyane no gutekerezwa ku miterere y’ikirere kandi mu buryo burambye.
Iki kigo kigaragaza imishinga itandukanye yagiye ikorwa mu rwego rwo gusobanurira abaturage n’abayobozi, babereka ko ingamba zabo bashobora kutazigeraho mu gihe badashyize imbere uko bakwitwara ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Umuyobozi wa REMA Dr Rose Mukankomeje, yagize ati “Mu bihugu byateye imbere barapima bakamenya uko bizaba byifashe mu minsi iri imbere. Babasha gupima na ya miyaga mujya mwumva za Catrina, n’indi bakabwira abaturage bati mu gihe iki n’iki uyu muyaga uraba ugeze aha ufite umuvuduko uyu n’uyu. Natwe turashaka kubona amakuru nyayo ntidukomeze kuba ba Habimana na ba Hakizimana gusa.”
Cyakora REMA inasanga Abanyarwanda batarabasha gushyiraho uburyo bufatika bwo kubika amazi y’imvura, kandi iyo akaba ari imwe mu mpamvu imvura ikuze gusenya amazu bitewe n’uko aba afite ingufu agashakisha inzira yayo kuko nta buryo bwo kuyabika buba buhari.
Ibi bikoresho byose hamwe n’izo stations byatwaye miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika. Uretse izo stations 22 zizakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu, hari n’izindi stations ntoya 30 zizashyirwa mu mashuri atandukanye.
Ibi na byo bikazafasha abanyeshuri biga ibirebana n’ubumenyi bw’ikirere gukomeza amasomo yabo banafite ubumenyingiro.
Christian Mugunga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|