Pologne ntishyigikiye gahunda yo kugabanya ibyuka byangiza ikirere
Igihugu cya Polonge ntikivuga rumwe n’ibindi bihugu kuri gahunda byihaye yo kugabanya ibyuka byangiza ikirere, kibuza Ministiri wacyo gushinya amasezerano yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Ibihugu bidakozwa kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, bivuga ko ibindi bihugu biri kubizitira mu nzira y’iterambere, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wari bimaze iminsi ushishikajwe n’ishyirwa ku mukono ry’ayo masezerano.
Kuwa Mbere w’iki cyumweru dusoza, Abaminisitiri bashinzwe ibirebana n’ikirere mu bihugu by’u Burayi, bateraniye i Luxembourg kugira ngo basinye amasezerano azagenderwaho n’inganda mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’iterambere ariko hagabanywa imyuka yangiza ikirere ku buryo iki kibazo cyazaba cyararangiye mu mwaka wa 2050.
Ariko Pologne ntiyatumye iyi gahunda igerwaho kuko yanze ko hongerwa urugero rwo kugabanya ibyo byuka.
Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi wari warihaye intego yo kugabanya ibyo byuka ku rugero rwa 40%, kuva mu 1990 kugera mu 2030. Urwo rugero rukazazamuka kugera kuri 60% mu 2040 na 80% mu 2050.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibidukikije muri Pologne, Beata Jaczewska, yatangarije AFP ko igihugu cye kitasinya amasezerano y’ibintu kibona kitazashobora gushyira mu bikorwa.
Zimwe mu mpamvu zikekwa ko iki gihugu gishyize imbere mu kwanga gusinya aya masezerano, ni uko 95% by’ingufu z’amashanyarazi icyo gihugu gifite bituruka ku nganda zabo zisohora imyuka myinshi ya karubone.
Ibindi bihugu nk’u Bubirigi n’u Bufaransa bishyigikiye igabanuka ry’ibi byuka, ariko bibinyujije ku ba Minisitiri babyo babishinzwe bikavuga ko gusinya amasezerano Atari byo byihutirwa kurusha kwerekana ingamba zizafatwa mu gukomeza iterambere ry’ibihugu.
Kugira ngo ibyemezo bifatwe kuri iyi ngingo yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, bisaba ijwi rya buri gihugu kigize uyu muryango kibarirwa mu byateye imbere mu by’inganda.
Ernest kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|