Polisi na REMA batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibinyabiziga

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije ( REMA) tariki 24 Werurwe 2022 batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri Peterori.

Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Ikinyabiziga kizima, umwuka mwiza.”

Ubukangurambaga bwatangijwe na Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), Ikigo gishinzwe ibijyanye n’isanzure (RSA) na Polisi y’u Rwanda.

Umubare w’ibinyabiziga biri ku butaka bw’u Rwanda ugenda wiyongera, bishobora gutuma ihumana ry’ikirere rirushaho kwiyongera haramutse hadashyizweho ingamba zo kugenzura no kugabanya imyuka isohorwa n’ibinyabiziga.

Umuyobozi mukuru w’ungirije w’ikigo gishinzwwe ibidukikije (REMA), Munyazikwiye Faustin, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abantu bafite ibinyabiziga kubisuzumisha no gukoresha amavuta yujuje ubuziranenge.

Kubyubahiriza bizagira uruhare mu kugabanya imyuka yongera ubushyuhe mu kirere igateza imihindagurikire y’ibihe, ndetse binongere ubuziranenge bw’umwuka abantu bahumeka.

Yagize ati: “ Turakangurira abantu bose bafite ibinyabiziga kubisuzumisha ndetse no gukoresha amavuta yujuje ubuziranenge, tunabasaba kandi gusuzumisha no gukoresha ibinyabiziga ku gihe n’igihe ari ngombwa, gupimisha ubuziranenge bw’umwotsi usohorwa n’ikinyabiziga cyawe mu gihe runaka. Abantu Kandi barasabwa kwitabira gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange (public transport) aho gukoresha cyane imodoka z’abantu ku giti cyabo (private transport), bityo ingano y’imyuka isohoka ihumanya ikagabanuka."

Munyazikwiye yakomeje avuga ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bugenzura bukanatanga amakuru y’ako kanya ku buziranenge bw’umwuka, uturuka kuri sitasiyo 23 ziri hirya no hino mu gihugu, Iryo koranabuhanga rigaragaza ibihumanya umwuka, kandi byinshi muri byo bifitanye isano n’imyotsi iva mu binyabiziga n’izindi mashini zikoresha lisansi na mazutu.

Yasoje avuga ko biteganyijwe ko umubare w’ibinyabiziga mu Rwanda uzikuba kabiri muri 2030, bityo ihumana ry’ikirere, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ikiguzi gifitanye isano n’umubyigano w’ibinyabiziga n’ubuzima nacyo kikaziyongera hadafashwe ingamba zihuse.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uruhare rw'ibinyabiziga mu guhumanya umwuka ahanini ruri mu mijyi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uruhare rw’ibinyabiziga mu guhumanya umwuka ahanini ruri mu mijyi

Yagize ati “ Ibinyabiziga byose mu Rwanda bigomba gukorerwa isuzuma n’Ikigo gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga hakanarebwa ingano y’imyotsi bisohora. Ikinyabiziga cyose gisohora imyotsi irengeje ibipimo byemewe nticyemewe mu Rwanda, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda naryo ryatangiye gupima ingano y’imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga ryifashishije ibikoresho ngendanwa”.

Mu mwaka wa 2012, impfu zisaga 2,200 zasanishijwe n’ihumana ry’ikirere, imibare ikagaragaza ko n’abivuje indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero mu bigo nderabuzima byo hirya no hino mu gihugu biyongereye bava kuri 1,682,321 muri 2012, bagera kuri 3,331,300 mu 2015.

Mu kubungabunga ubuziranenge bw’umwuka, ubuzima bw’abanyarwanda n’ibidukikije, Guverinoma y’u Rwanda muri 2015 yemeje ko ibinyabiziga bigomba gupimwa ingano y’imyotsi bisohora.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwagiye mureka kunaniza polisi koko. Igihugu gifite ikibazo cyubukene, ibiza,.. u Rwanda ruri mu bihugu 20 bikennye kwisi, ziriya ngamba zikenesha abaturage nigihugu mwaziretse koo.
Ikirere ntabwo cyahumanye nta nibwo imodoka 02 ziri mu hihugu zagihumanya

nashangala yanditse ku itariki ya: 25-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka