Polisi igiye guhagurukira ibyaha byo kwangiza ibidukikije
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) gifatanyije na polisi y’igihugu cyatanze amasomo ku kubungabunga ibidukikije yitabiriwe n’abapolice bakorera ku masitasiyo ya polisi mu turere twose tw’u Rwanda.
Amasomo yatanzwe tariki 10/11/10/2012 arebana n’uburyo umutekano n’ibidukikije bifite aho bihurira, ibidukikije n’amajyambere, politiki yo kubungabunga ibidukikije n’amategeko yo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda hamwe no kurebera hamwe imiterere y’ibidukikije mu Rwanda n’ibibazo byabyo.
REMA irashaka ko polisi yamenya itegeko ngenga ryo kubungabunga ibidukikije, kugira ngo bajye bakurikirana abakora ibyaha byo kwangiza ibidukikije; nk’uko bisobanurwa na Remy Norbert Duhuze, umukozi wa REMA.
Mu Rwanda ibyaha biza ku isonga nibyo gukubita no gukomeretsa nyamara ibyaha byo kwangiza ibidukikije biraboneka cyane nubwo bidahabwa agaciro, REMA ikaba isaba polisi y’igihugu ikorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda kwita kuri ibyo byaha no kubigaragaza kugira ngo ababikora babone ko bahagurukiwe.
Bimwe mu byaha byigaragaza harimo kwangiza ibishanga n’imigezi hamwe n’urusobe rw’ibinyabuzima. Polisi irasabwa kumva uruhare rwayo mu bugenzuzi bw’ibidukikije kuko kubyangiza bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abanyagihugu ishinzwe kurindira umutekano.

Nubwo u Rwanda ruri mu bihugu byaciye ikoreshwa ry’amashashi hari aho akiboneka cyane mu turere twegeranye n’ibihugu bikoresha amashashi nka Rubavu. Polisi izajya ihana amakuru na REMA ku bicuruzwa byangiza ibidukikije bitemewe kwinjira mu Rwanda no gukoreshwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Abapolisi bavuga ko basanzwe bakurikirana ibyaha byose kandi bakabitangira amakuru ariko kubera inyungu z’ibidukikije ku buzima bw’abantu ngo bagiye guhagurukira kubikurikirana kandi babitangire amakuru.
Abenshi batungwa agatoki ni abangiza amashyamba batwika amakara bikagira ingaruka mu kwangiza ikirere n’imihindagurikire y’ibihe.
Polisi y’igihugu iranasaba REMA gukoresha izindi nzego mu kubungabunga ibidukikije binyuze mu bahanzi no mu marushanwa kugira ngo buri Munyarwanda yumve agaciro k’ibidukikije kandi amenye ko nabyangiza aba agize uruhare mu kwangiza ubuzima bwe.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|