Pariki ya Nyungwe: Bongereye ingufu mu guhangana n’imitego ya ba rushimusi

Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe bwashyiraho itsinda ry’abantu 92 biganjemo urubyiruko, bashinzwe gushakisha ahari imitego yica inyamaswa ba rushimusi bagenda batega muri Pariki, cyane cyane ku nkengero zayo bakayitegura, mu rwego rwo kurengera ibyo binyabuzima.

Ba rushimusi barafatwa bagahanwa
Ba rushimusi barafatwa bagahanwa

Buri mutego washyizwe muri Pariki utwara ubuzima bw’inyamaswa, ari yo mpamvu icyo kibazo cyahagurukiwe, nk’uko bisobanurwa na Niyigaba Protais, Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe.

Agira ati “Dufashe urugero mu mwaka ushize wa 2022, twabashije gutegura imitego igera ku bihumbi 10, bivuze ko buri mutego wagombaga kwica inyamaswa, ni ikibazo gikomeye. Ni yo mpamvu rero twahaye akazi abantu 92 b’urubyiruko ngo badufashe gushakisha iyo mitego, aho bakora irondo ku nkengero za Pariki bafatanyije n’abarinzi basanzwe bagenda bayitegura, bityo tukarengera ubuzima bw’izo nyamaswa”.

Arongera ati “Abo kandi bashinzwe gukumira icyava hanze ya Pariki cyagirira nabi inyamaswa, ariko kandi bakareba niba nta zisohoka ngo zibe zakwangiriza abaturage. Izo mbaraga twashyizemo ziratugaragariza ko abatega inyamaswa bagenda bagabanuka, kuko mu myaka yashize hari ubwo imitego yageraga no mu bihumbi 13, turakomeza rero guhangana n’icyo kibazo, dukora n’ubukangurambaga kugera aho ibyo gutega inyamaswa bizahagarara burundu”.

Niyigaba akomeza avuga ko ba rushimusi cyangwa abahigi bagera kuri 50 bafatiwe muri Pariki muri 2022, bakora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bashyikirizwa inzego zibishinzwe. Ibyo bikaba byaragezweho kubera abakozi bashinzwe uburinzi bwa Pariki ndetse n’urwo rubyiruko rwongewemo, hagamijwe gukomeza gukumira ibyo byaha.

Izi ni zimwe mu nyamaswa zibasirwa cyane na ba rushimusi
Izi ni zimwe mu nyamaswa zibasirwa cyane na ba rushimusi

Inyamaswa zibasirwa cyane na ba rushimusi muri Pariki ya Nyungwe ni ifumberi (izi zimeze nk’ihene), ibyondi, hakaba ibinyogote by’ishyamba, amasiha n’izindi.

Ubusanzwe abakora ibyo ngo ntibaba ari benshi, kuko umuhigi umwe ashobora kwitwaza imitego nka 500 mu gikapu, akagenda atega ku nkengero za Pariki ku rugendo rurerure, akaza kugaruka nyuma y’igihe agenda akusanya inyaswa zafashwe.

Akenshi ibyo bikorwa byibasira inyamaswa ngo bikorwa n’abaturage baturiye Pariki, cyane ko itazitiye, bafite ubushobozi buke baba bashaka inyama, nk’uko Niyigaba abigarukaho.

Ati “Ahanini bikorwa na bamwe mu baturage bazengurutse Pariki, bakabiterwa n’ubukene. Iyo ni imbogamizi ikomeye dufite tugomba gukemura, duhereye ku byo twatangiye byo gushora amafaranga ku yaturuka mu bukerarugendo, mu mishinga ifasha abo baturage kwiteza imbere. Nk’ubu hari urubyiruko rufite koperative ikora ibyo kuyobora ba mukerarugendo, baraza bagakora, tukabahemba buri kwezi, ubwo ni uburyo bumwe bwo gukemura icyo kibazo”.

Niyigaba Protais, Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe
Niyigaba Protais, Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe

Yongeraho ko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye bageza kuri abo baturage bibinjiriza amafaranga, kugira ngo imibereho yabo izamuke, umuntu ntafate iminsi itatu cyangwa irenga yagiye guhiga inyaswa imwe, ahubwo agakora ibindi bimuzanira inyungu.

Muri 2021-2022 mu gihembwe cya 3, Pariki ya Nyungwe yatanze umusanzu mu Kigega cyo Gusaranganya umusaruro uturuka ku bukerarugendo (Revenue Sharing) ungana na 72,615,521Frw, ari yo agaruka agafasha abaturiye Pariki kwikura mu bukene, bikabaganisha ku gucika ku kwica inyamaswa ahubwo bakazirinda. Isaranganya ry’ayo mafaranga ku bo agenewe rigenwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Muri icyo gihe kandi, iyo Pariki yatanze 36,307,761Frw zishyirwa mu kigega gifasha abaturage kubona indishyi mu gihe inyamaswa zaba zangirije ibyabo, nk’imyaka n’ibindi.

Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bwa Km2 1,019 buriho ibiti n’ibindi bimera bitandukanye biri mu moko 1,068 ndetse n’amoko atandukanye y’inyamaswa n’inyoni.

Iyo Pariki ikora ku turere dutanu, ari two Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Nyaruguru na Nyamagabe, naho mu majyepfo yayo igakora kuri Pariki ya Kibira y’u Burundi.

Kuva mu mpera za 2022, Pariki ya Nyungwe icunzwe na kompanyi izobereye muri iyo mirimo, yitwa ‘African Parks’, ikaba yatangiranye ingengo y’imari ingana na Miliyoni 4.6 z’Amadolari ya Amerika (akabakaba Miliyari 4.5Frw).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gahunda yo gufasha abaturage baturiye pariki ya Nyungwe muva my bukene ni nziza. Ahubwo hanakwiye inyigo igaragaza neza intambwe zatewe mu kwivana muri ubwo bukene n’uburyo kugabanuka kw’imitego mw’ishyamba bijyana n’ukwiyongera kw’imibereho myiza y’abaturage baturiye iryo shyamba.

Dr. Apollinaire William yanditse ku itariki ya: 13-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka