Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu igiye gutahwa ku mugaragaro

Ubusanzwe gahunda yari uko iyo Pariki izaba yamaze kubakwa ndetse igatahwa bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2021 ariko ntibyakunda, abifuza gusura iyo Pariki bagasabwa kuba bategereje gato, cyane ko ababishinzwe bavuga ko kubaka byarangiye harimo gutegurwa igikorwa cyo kuyitaha ku mugaragaro.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’ibidukikije (REMA) butangaza ko gahunda yo gutaha iyo Pariki irimo gutegurwa.

Kabera Juliet, Umuyobozi mukuru wa REMA ati "Kubaka Pariki byararangiye, ubu turimo gutegura igikorwa cyo kuyitaha ku mugaragaro".

Itariki nyayo yo gutaha iyo Pariki, cyangwa se igihe abantu bazatangirira kuyisura, ntibiratangazwa.

Umushinga wo gutunganya iyo Pariki watewe inkunga n’ikigega cy’u Rwanda cyo kwita ku bidukikije ’FONERWA’, aho umushinga watwaye agera kuri Miliyari 5.4 z’Amahanga y’u Rwanda.

Umushinga wo gutunganya Pariki ya Nyandungu wabayeho guhera mu 2015, ariko utangira gushyirwa mu bikorwa mu 2016.

Ibikorwa byo gutunganya iyo Pariki byagombaga gukorwa mu byiciro bibiri, ariko byose bikaba byarangiye mu 2020.

Gusa REMA ivuga ko habayeho gukererwa k’uwo mushinga, kuko byasabye kongera kuwiga ndetse no guhindura Rwiyemezamirimo, ariko ubu umushinga wararangiye, kandi n’abantu bagiye kujya basura ibyiza bigize iyo Pariki.

Abashinzwe ibyo kwita ku bidukikije, bashimye cyane uwo mushinga, bavuga ko ufasha mu kubungabunga ibidukikije mu Mujyi ukura vuba nka Kigali.

Nkuranga Egide, umwe mu bantu bita ku bidukikije ati" Kubaka Pariki ibungabunga ibidukikije ’eco-park’ mu Mujyi wa Kigali byari ngombwa, bitewe n’iterambere ryawo ryihuta".

Yongeyeho ko uretse kuba iyo Pariki yigisha abaturage kurinda ibidukikije, izaba yiyongereye ku byiza nyaburanga bisurwa n’abakerarugendo muri Kigali.

Nkuranga ati "Imijyi myinshi iteye imbere, igira ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije ’eco-tourism’, ibi byerekana uko igihugu cyacu cyateye imbere mu bukerarugendo ndetse no mu kwita ku bidukikije.

Biteganyijwe ko iyo Pariki nitangira gukora, izajya ibyara inyungu zigera no ku baturage bayituriye.

Iyo Pariki nifungura kandi, abantu bayisuye bazajya babona ibyiza bitandukanye, kandi hazaba harimo na Interineti ’Wi-fi’, ndetse na za camera zifasha mu gucunga umutekano muri iyo Pariki, nk’uko byatangarijwe The New Times.

REMA itangaza ko uretse iyo Pariki ya Nyandungu imaze gutunganywa, hari n’ibindi bishanga bizatunganywa muri Kigali.

Kabera Juliet ati "Umushinga wo gutunganya ibishanga ntuzarangirira ku gishanga cya Nyandungu gusa, tuzakomereza no ku bindi bishanga".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nizereko abanyarwanda bazaduha kuyitahira ubuntu natwe

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 19-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka