Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igiye kwagurwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ruratangaza ko hari gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ikazagukira kuri hegitari zisaga 3700.

Kamwe mu duce tugize Pariki y'Igihugu y'Ibirunga
Kamwe mu duce tugize Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 27 Kanama 2021 kigamije gusobanura uko umuhango wo kwita izina muri uyu mwaka wa 2021 uzakorwa, umuyobozi wa RDB wungirije w’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’ubukerarugendo, Kageruka Ariella, yanagarutse ku buryo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igomba kwagurwa n’aho izagurirwa.

Kageruka Ariella avuga ko kugira ngo barusheho kubungabunga ubuzima bw’ingagi hakozwe inyigo y’uko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igomba kwagurwa bikazakorwa mu byiciro.

Ati “Hari gahunda yo kwagura Pariki y’Ibirunga, hakozwe inyingo igaragaza ko dukeneye hegitari 3740, izo hegitari ntabwo zose zizahita zagurwa icyarimwe, hazakorwa icyo nakwita prove of concept pilot phase ibasha kuduha ishusho ndetse inatugaragariza n’ibindi twakagombye mu nyingo zagiye zikorwa, iyo pilot phase irareba hegitari zirenga 400”.

Ingagi muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga zirashakirwa aho kwisanzurira
Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zirashakirwa aho kwisanzurira

Kageruka avuga ko mu minsi iri imbere ingagi zishobora kuzaba zidafite aho gutura hahagije neza.

Ati “Kubungabunga ingagi bifitiye mbere na mbere akamaro umuturage uhaturiye kuko 35% by’amafaranga ajya mu mishinga ifasha abaturage baturiye ibirunga, umuturage rero ari ku isonga ni we mugenerwabikorwa wa mbere muri iyi gahunda, kuko umuturage azubakirwa icyo twise smart village, abaturage bizaba ngombwa ko bimurwa n’ubundi bazatuzwa n’ubundi hafi hariya kandi bakazatuzwa heza ndetse bakazahabwa n’imirimo, uyu munsi turi mu nyigo igaragaza ibikorwa by’iterambere biteza umuturage imbere bizabasha gukorwa muri iyo gahunda”.

Ibi byose ngo birateganyijwe, bikaba ari byo bizabanza gukorwa nyuma yo kwimura abaturage hakazakurikiraho gukorwa icyo bise restoration nk’uko Kageruka akomeza abisobanura.

Ati “Nk’uko mubyumva ni ahantu hagiye hahingwa ibihingwa hagomba gusubira mu buryo ingagi cyangwa ibindi binyabuzima by’agasozi bituye muri iriya pariki bibasha kuhatura ariko hasubiye gusubizwa uko nakwita restoration activities”.

Aho abaturage bazatuzwa muri smart villages ngo ntabwo hazaba hari gusa ibikorwa by’iterambere ryabo by’ubuhinzi n’ubworozi kuko hazaba hari n’uburyo gahunda zabo z’ubuzima zihuzwa n’ibikorwa by’ubukerarugendo ndetse no kubungabunga ibidukikije bikazabaha umusaruro urenze uwo bari bafite uyu munsi.

Mu mwaka wa 2019 amafaranga yabonetse mu bukerarugendo ni miliyoni 498 z’Amadorari ya Amerika, mu gihe muri 2020 bitewe n’icyorezo cya Covid-19 yagabanutse akaba miliyoni 121.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyizacyane ariko abaturagebazabanze bimurwe bishyuwe

Dusingizimana victoire yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Nizere ko mutagiye kwimura abantu ntacyo mubahaye ngo mutuze ingagi!!

Luc yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka