PACEBCO yashyikirije RDB ibikoresho bya miliyoni 118 byo kubungabunga Pariki y’Ibirunga
Umushinga wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu kibaya ya Kongo (PACEBCO) washyikirije Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) ibikoresho bitandukanye byo gufasha abakozi ba pariki mu kazi kabo ka buri munsi.
Ibikoresho bigizwe na camera, igikoresho-ndacyerekezo (bousole), indebakure (jumelle), imyambaro, moteri, amahema n’ibindi byatanzwe na PACEBCO, kuri uyu wa mbere tariki 10/09/2014 ku nkunga ya Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD) bifite agaciro ka miliyoni zisaga gato 118 mu mafaranga y’u Rwanda.
Nk’uko byagarutsweho n’abayobozi batandukanye, ngo ibi bikoresho bizunganira mu kazi kabo abakozi ba pariki y’ibirunga bakurikirana ingagi mu ishyamba bazwi nka “Trackers” mu rurimi rw’icyongereza.

Abakozi ba pariki y’ibirunga bemeza ko ibikoresho bahawe byari bikenewe kuko bagira ikibazo gikomeye mu gihe cy’imvura kuko nta bikoresho bihagije bari bafite.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, Nkurunziza Emmanuel, yabasabye gukoresha neza ibyo bikoresho bahawe kandi ngo afite icyizere cy’uko bizakora icyo bigenewe nk’uko byabaye umuco w’Abanyarwanda gukoresha neza inkunga yose bahawe.
Nkurunziza avuga ko bagiranye amasezerano n’uyu mushinga yo kubungabunga umutungo kamere uri muri pariki y’Ibirunga, akaba ari yo mpamvu bahaye abakozi ba RDB ibyo bikoresho bigomba kubafasha mu kazi kabo.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu byo bamaze gukorana na PACEBCO mu rwego rwo kubungabunga parike kugira ngo itangizwa no guteza imbere imibereho y’abayituriye, harimo gutera amashyamba ku buso bwa hegitare 1000 mu Karere ka Musanze n’aka Burera.
Uretse inzu-mberabyombi irimo kubakwa mu Karere ka Burera biteganyijwe ko izuzura mu Kwakira umwaka utaha, PACEBCO ifite n’indi mishinga y’iterambere izakora mu nkengero za parike; nk’uko byemezwa na Dr. Bihini Won wa Musiti, Umuyobozi w’uwo mushinga.
Ati: “Imishinga 11 iciriritse izaterwa inkunga na PACEBCO, muri iyo mishinga 11, ibigo by’amashuri bitandatu n’ikigo nderabuzima kimwe bizavugururwa n’indi mishinga ine ibyara inyungu igira uruhare mu iterambere ry’abaturage izafashwa. Iyo mishinga 11 izatwara ibihumbi 230 by’amadolari y’Amerika”.

Abaturage bashishikarizwa kubungabunga pariki y’ibirunga kuko amadevise ayivamo agera ku baturage. Muri miliyoni 300 z’amadolari yinjijwe muri uyu mwaka wa 2014, 85% yavuye mu gusura ingagi gusa, 5% yashyizwe mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage aho amashuri 57 yubatswe mu turere 13 n’imihanda irakorwa.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubukerarugendo biri mu byambere binjiriza igihugu biteza imbere igihugu , ningombwa ko bibungabungwa, iyi nkunga twizereko izafasha byinshi mubizana ba mucyerarugendo