Nyarugenge: amacupa y’imyanda amaze gutoragurwa muri Nyabugogo ageze kuri toni eshatu

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’abashinzwe umutekano hamwe n’abaturage, bazamara uku kwezi k’Ugushyingo 2020 batoragura amacupa ya ’plastique’ atembera muri za ruhurura ziva hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Mu byumweru bibiri bishize, umuganda uba buri wa gatandatu umaze gukusanyirizwamo amacupa apima toni eshatu(3,000kg) nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza.

Avuga ko ari umuganda uzakomeza gukorwa kugeza ubwo amazi ya Nyabugogo azasigara atemba nta nkomyi nyuma yo gutoragura imyanda iri muri za ruhurura, mu migezi no mu gishanga.

Ngabonziza yagize ati"ni igikorwa twizeye ko gikomeje gutanga umusaruro, dore ko tubara hafi toni zigera kuri eshatu z’amacupa tumaze gukusanya, zizaba zamaze kwiyongera cyane mu mpera z’uku kwezi".

Uyu muyobozi avuga ko amacupa yatoraguwe arimo guhabwa uruganda rwitwa Ecoplastic ruri i Mageragere, kugira ngo ruyakoremo ibindi bikoresho nk’amasashe akoreshwa mu bwubatsi hamwe n’indobo zishyirwamo ibishingwe.

Ngabonzinza yasabye abatuye Umujyi wa Kigali kumenya ko amacupa bakoresha rimwe aba yaguriwemo jus, inzoga n’amazi, iyo bayajugunye agenda akirunda muri Nyabugogo, kuko ari ryo kusanyirizo ry’imyanda yose itemba iva muri uyu mujyi.

Avuga ko umuganda urimo gukorwa uzajyana n’ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu ibikubiye mu Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ryo muri 2019.

Ingingo ya 13 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese urunda cyangwa ujugunya imyanda y’amasashe n’ibindi bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahatemewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw), kandi agategekwa guhita akuraho iyo myanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge asaba umuntu wese urangije kunywa ’jus’, inzoga cyangwa amazi, gushyira mu ngarani icupa rya pulasitiki yakoresheje, umuheha yanywesheje cyangwa ikindi kintu cyo mu rwego runwe nabyo bikoreshwa inshuro imwe.

Iyo byashyizwe mu ngarani(poubelle), abashinzwe gukusanya ibishingwe barabijyana bakabirobanurira i Nduba ku kimoteri, amacupa bakayoherereza uruganda Ecoplastic.

Kujugunya mu nzira cyangwa ku gasozi amacupa ya pulasitiki n’ibindi bikoresho nkabyo, isuri irabitembana ikabiroha mu migezi, bigakomeza gutemba kugeza ubwo bigeze mu nyanja no mu biyaga aho abantu bakura amafi n’ibindi binyabuzima byo mu mazi.

Kugeza ubu hari amafi n’ibindi binyabuzima bipfa cyangwa birwara bitewe no kumira ibi bintu bya pulasitiki, abantu na bo iyo babirobye bakabirya ni ho bakuriza kwandura indwara z’ibyorezo zirimo iya kanseri.

Urubuga www.worldanimalprotection.org ruvuga ko buri mwaka abarobyi mu nyanja ngari zigize isi bahagarika kuroba amafi yanduye abarirwa muri toni ibihumbi 640.

Ubariye buri muntu mu batuye isi amagarama 100 y’inyama z’amafi agomba kuba afungura buri munsi, ubona ko abantu barenga miliyoni 64 buri mwaka bagenda bacika ku kurya amafi bitewe n’uko bayagaburiye amafupa ya pulasitiki agahumana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka