Nyarugenge : Abaturiye umugezi wa Mpazi bahangayikishijwe n’iyuzura ryawo rya hato na hato

Abaturiye umugezi wa Mpazi unyura mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyarugenge bahangayikishijwe n’iyuzura ryawo rya hato na hato ribateza ibyago bakifuza ko hagira igikorwa.

Umugezi wa Mpazi uruzura ugatera ibibazo abawuturiye
Umugezi wa Mpazi uruzura ugatera ibibazo abawuturiye

Ibi ni ibitangazwa n’abo mu mirenge ya Gitega na Kimisagara, aho imvura iheruka kugwa yatumye amazi y’uwo mugezi arenga inkombe akinjira mu nzu z’abantu, mu gasoko kari hafi yawo ndetse akanaritura ibyuma byo ku rutindo ruri hagati y’iyo mirenge yombi, bagatinya ko n’ubuzima bw’abantu bwahagendera.

Bamwe muri abo baturage bo mu Kagari ka Kabahizi muri Gitega, bavuga ko uwo mugezi n’ubwo wubakiwe, bidahagije kuko bitabuza ko amazi kurenga inkombe, nk’uko Manirakiza abivuga.

Ati “Ejobundi imvura yaraguye, Mpazi iruzura irasendera amazi jya mu nzu z’abaturage kandi si ubwo gusa kuko buri gihe iyo iguye ni ko bigenda. Ishobora no kugwa mu bice bya ruguru hano itahaguye ariko amazi akazana umuvuduko ku buryo n’umuntu yamutwara”.

Ibyuma byo kuri urwo rutindo byarituwe n'amazi y'imvura
Ibyuma byo kuri urwo rutindo byarituwe n’amazi y’imvura

Undi muturage utuye aho yagize ati “Ubushize amazi yaje afite imbaraga nyinshi akubita ibyuma byo ku rutindo arabiritura, iyo haba umuntu na we aba yarapfuye. Twifuza ko basubiramo kuhakora, bakazamura inkuta zo ku nkombe bityo amazi ntazongere kurenga ngo ajye mu nzu z’abantu”.

Muri iyo mvura iheruka ngo Imana yakinze akaboko nta muntu wahaburiye ubuzima ariko ngo mu gihe cyashize uwo mugezi wigeze kujya utwara abantu.

Ibi byuma byari biri ku rutindo
Ibi byuma byari biri ku rutindo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel, avuga ko ikibazo cya Mpazi kizwi gusa ngo kirenze urwego rw’umurenge, icyakora ngo hari ibyakozwe n’ibindi bigikorwa hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage.

Ati “Iki ni ikibazo kiri ku rwego rudukuriye, Mpazi ihurirwamo n’amazi aturuka mu mirenge itandatu, birareba rero ahanini politiki y’imiturire mu mujyi ijyanye no gufata cyangwa kuyobora amazi neza. Inyigo zirahari, birimo gukorwaho”.

Arongera ati “Twebwe icyo twakoze cyihutirwa ni uko hari abaturage bari begereye Mpazi cyane twimuye tujya kubacumbikira, hari n’abahawe ingurane baragenda kandi birakomeje. Ikindi tugenda dutera ibiti ku nkombe, tukanibutsa abaturage kwitondera uwo mugezi cyane cyane iyo imvura irimo kugwa”.

Mutuyimana Gabriel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gitega avuga ko ikibazo cya Mpazi kirenze urwego rw'umurenge
Mutuyimana Gabriel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitega avuga ko ikibazo cya Mpazi kirenze urwego rw’umurenge

Icyo kibazo cyagarutsweho ku wa 26 Mutarama 2018, ubwo abaturage bari mu muganda ngarukakwezi wa Mutarama 2019, aho bibanze ku gukora isuku kuri uwo mugezi no gusibura imiyoboro yangijwe n’imvura.

Banagarutse kandi ku kibazo cy’abana bata ishuri, aho ngo hari abagera kuri 55 batatangiriye rimwe ishuri n’abandi muri uwo murenge, hakaba harashyizweho amatsinda y’urubyiruko azenguruka mu ngo zose kugira ngo harebwe impamvu abo bana batasubiye ku ishuri.

Batangiye gutera ibiti byo kurinda inkombe za Mpazi
Batangiye gutera ibiti byo kurinda inkombe za Mpazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka