Nyankenke: inkangu yangije imyaka y’abaturage

Mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi inkangu yangije imirima yabaturage ndetse imyaka iratwarwa.

Nk’uko abaturage yangirije imirima babitangaza bavuga ko iyo nkangu yabangirije imyaka bari barahinze ubu bakaba bari kurira ayo kwarika kubera imyaka yabo yangije.

Iyo nkangu yavumbutse mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 10/12/2011 maze izana imbaraga nyinshi imisozi irariduka bifunga umuhanda uva ku mashuri y’imyaka 9 ya Kinishya ujya ku ishuri ribanza rya Nyirakazo.

Umuyobozi w’akagari ka Yaramba, Niyonzima Janvier, avuga ko iyo nkangu batazi icyayiteye kugeza uyu munsi.

Ubu abaturage basabwe kutegera aho iyo nkangu iri ndetse bakareka no kuhanyura.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka