Nyagatare: Bibukijwe kutavanga ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje n’indi myanda

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille, yibukije abaturage batunze ibikoresho by’ikoranabuhanga bitagikoreshwa, kutabivanga n’indi myanda ahubwo babibika ahantu hiherereye, ubuyobozi bukabihakura bubijyana ahabugenewe.

Bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga, benshi mu baturage batunze harimo Radiyo na Telefone zigendanwa, mudasobwa ndetse n’insakazamashusho (TV) byashaje n’ibindi.

Umuturage witwa Nshimiyumuremyi avuga ko mu bikoresho by’ikoranabuhanga yatunze, harimo radiyo na Telefone igendanwa.

Ibyo yatunze mbere ngo byarapfuye icyakora abasha kugurisha Telefone, ariko radiyo na we ngo ntazi aho yagiye kuko abana aribo bajyaga bayikinisha.

Ati “Telefone ntiyabura umuguzi narayigurishije, ariko nabanje kubura bateri yayo kuko abana bajyaga bayikinisha. Ni nk’akaradiyo nahoranye nako karapfuye mbura ugakora bukeye nkajya mbona umwana umwe afite mikoro undi afite antene, abandi ibindi bice ariko ubu sinkibibabonana sinzi iyo byagiye.”

Hon Mukabarisa mu nama yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda wo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023, yababwiye ko ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga batunze iyo bidafashwe neza biba uburozi.

Yagize ati “Biriya bikoresho mutagikoresha buriya bigira ubutabire bubi, murasabwa kubyitondera ntimubijugunye aho mubonye ngo bivangwe n’indi myanda.”

Yabasabye kutabivanga n’indi myanda mu gihe bishaje, ahubwo bakwiye gushaka ahantu babishyira hanyuma ubuyobozi bugashaka uko byahava bikajyanwa ahabugenewe bikanagurwa.

Ati “Muramutse mubijugunye mu myanda yindi, biragenda bikajya mu mazi y’isoko muvoma, ubutaka bikabwangiza ariko bikanabahumanya, bikabatera indwara nka kanseri. Ni ngombwa rero ko mugira aho mubishyira ubuyobozi bwanyu bukabafasha kugira ngo bigezwe mu makusanyirizo yabyo, kugira ngo babashe kubinagura.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka