Nyagatare: Abantu umunani bafungiye kwangiza ibidukikije

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare buratangaza ko abantu munani bamaze gukatarirwa n’inkiko ubu bakaba bari muri gereza nkuru ya Nsinda kubera kwangiza ibiti biteye ku nkengero z’umugezi w’Umuvumba.

Leta ntiyihanganira uwo ari we wese wangiza ibidukikije nubwo baturage bo bakemanga ingufu Leta ishyira mu kurinda ibyo biti; nk’uko byemezwa na Gakuru James, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha.

Biti bikikije Umuvumba byatangiye gutemwa cyane aho batangirirye gutunganya igishanga cy’Ikirimburi kiri ku nkuka z’uwo mugezi giteganyirijwe kuzahingwamo umuceri; nk’uko bivugwa n’umwe muri abo baturage, Sibomana J.P.

Sibomana avuga ko abatema ibyo biti bitwaza ubukene bashaka kubitwikamo amakara kugira ngo bikenure. Cyakora ku bwe abona Leta igira uruhare runini mu iyangizwa ry’ibyo bidukikije. Yagize ati “ Leta ibishyizemo ingufu ntago ibiti byakongera kwangizwa bene aka kageni.”

Mu rwego rwo gukomeza kurengera ibyo bidukikije, ubuyobozi bwakajije amarondo ku buryo ku manywa aba local defense baririndira umutekano noneho nijoro Community Policing nabo bakaba maso ku buryo ugerageje gutema igiti mu buryo bunyuranyije n’amategeko wese bamufata agakurikiranwa n’inzego zibishinzwe; nk’uko byatangajwe n’ umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha mu kiganiro yagiranye na Radio y’Abaturage ya Nyagatare tariki 18/04/2012.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwempasha baturiye igishanga cy’Ikirumburi bashinja inzego za Leta kudashyira ingufu mu kwita ku bidukikije cyane cyane ibiti biteye ku nkengero z’umugezi w’Umuvumba kuko abatwika amakara bakomeje kubyibasira.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka