Nyabihu: Mu duce twinshi abaturage baracyangiza ibidukikije

Isuzuma ryakozwe na komisiyo ishinzwe kurengera ibidukikije mu karere ka Nyabihu ryerekanwe ko hacyiri ibikorwa bitandukanye bikorwa ahanini n’abaturage bituma ibidukikije byangirika bikabije ndetse bikanateza isuri. Ahakunze kuboneka ibyo bikorwa cyane ni mu mirenge wa Rambura, Jomba, Karago na Shyira.

Bimwe mu bikorwa byangiza ibidukikije harimo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, kutubahiriza amategeko agenga inkengero z’ibiyaga, imigezi n’ibishanga, gutema amashyamba mu buryo butemewe kandi adakuze, gutwika amategura n’amatafari mu buryo butemewe, gutwika amakara, kuragira ku gasozi, kwangiza ibiti byatewe n’ibindi.

Hari abaturage batwikira amategura mu ngo zabo bihishe nabyo bikaba bigira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije.
Hari abaturage batwikira amategura mu ngo zabo bihishe nabyo bikaba bigira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije.

Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo by’iyangirika ry’ ibidukikije, kuri uyu wa 21/11/2012 mu karere ka Nyabihu hakozwe inama ihuje ubuyobozi butandukanye buvuye mu tugari mu mirenge no ku rwego rw’akarere, kugira ngo hafatwe ingamba zirambye zo gukumira iyangirika ry’ibidukikije buri wese bireba abigizemo uruhare.

Iyo nama yabaye kugira ngo banarebe aho igikorwa cyo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri bihaye mu mezi atatu kigeze; nk’uko bitangazwa n’ukuriye komisiyo ishinzwe kurengera ibidukikije mu karere ka Nyabihu akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Mukaminani Angela.

Yongeraho ko gusuzuma aho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bigeze biri no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifujwe na minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumemyi ubwo yasuraga akarere ka Nyabihu.

Buri muyobozi yasabwe gukumira ibikorwa byangiza ibidukikije byimazeyo.
Buri muyobozi yasabwe gukumira ibikorwa byangiza ibidukikije byimazeyo.

Kuba hakiri ikibazo gikomeye mu kubungabunga ibidukikije byatumye hafatwa imyanzuro ijyanye no gukurikiza itegeko rirengera ibidukikije nta gukebakeba ndetse n’urenze kuri iryo tegeko akabihanirwa hakurikijwe ibihano bigenwa na zimwe mu ngingo zaryo.

Ingingo ya 96 y’itegeko rirengera ibidukikije riteganya igifungo kuva ku mezi 2 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu kuva ku mafaranga ibihumbi 300 kugeza kuri miliyoni 2 cyangwa kimwe muri ibi bihano, ku muntu utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri pariki z’igihugu. Abafatanya nabo bahanishwa ibihano bimwe.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe nabwo buri mu byangiza ibidukikije mu karere ka Nyabihu.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe nabwo buri mu byangiza ibidukikije mu karere ka Nyabihu.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo kubahiriza metero zigenwa ku inkengero z’imigezi, ibiyaga n’ibishanga. Gushyira imirwanyasuri ahahingwa hose ndetse hagaterwa n’ibiti bivangwa n’imyaka. Gucukura no gusibura imirwanyasuri, kurwanya byimazeyo abatema amashyamba adakuze n’abaragira ku gasozi ndetse n’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Hashyizweho kandi iminsi ibiri mu cyumweru (uwo kuwa gatatu no kuwa kane) izajya ikorwaho umuganda wo kurengera ibidukikije no kurwanya isuri muri buri murenge.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka