Nyabihu: Minisitiri w’umutungo kamere yafatanije n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ibiti

Minisitiri w’Umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yifatanyije n’abaturage ba Nyabihu mu gikorwa cyo gutera ibiti cyabereye mu misozi ya Cyamabuye yo mu duce twa Muderi na Matyazo mu murenge wa Karago, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/11/2012.

Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutungo kamere n’ibidukikije birimo umugezi wa Nyamukongoro, wisuka mu kiyaga cya Karago n’ikiyaga cya Karago by’umwihariko.

Aka gace kateweho ibiti mu rwego rwo kukarwanyaho isuri, ni ari kamwe mu duce tw’imisozi iri mu cyogogo (Bassin versant) cy’umugezi wa Nyamukongoro. Utwo duce tw’imisozi dukunze kumanukaho isuri yiroha mu mugezi wa Nyamukongoro, nawo ukayijyana mu kiyaga cya Karago wirohamo, bikaba nyirabayazana yo kwangirika kw’iki kiyaga bitewe n’isuri.

Minisitiri Kamanzi wari wifatanije n’abaturage muri icyo gikorwa cy’umuganda, yashimiye abaturage ku buryo bitabira ibikorwa byo kurengera ibidukikije, anaboneraho no kubasaba kurushaho kubigira ibyabo kugira ngo isuri yangiza ibikorwa bitandukanye izacike burundu mu misozi y’akarere ka Nyabihu.

Muri uwo muganda ni naho hatangijwe no ku mugaragaro ibikorwa by’ Ishyamba ry’ikitegererezo (Forêt Model), nk’uburyo burambye bwo kubungabunga umutungo kamere n’ibidukikije mu gace k’Amajyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Safari Viateur

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka