Nyabihu: Hakozwe umuganda udasanzwe ku misozi imanukaho isuri
Mu rwego rwo gukumira isuri imanuka ku misozi ikiroha mu migezi ikayangiza ndetse ikangiza aho iyo migezi yisuka by’umwihariko mu kiyaga cya Karago, kuri uyu wa 19/09/2012, mu karere ka Nyabihu hakozwe umuganda udasanzwe.
Uyu muganda udasanzwe wabereye ku misozi ya Cyamabuye mu murenge wa Karago ari nawo uherereyemo ikiyaga cya Karago. Mu myaka ishize, icyi kiyaga cyari cyarangijwe n’isuri gikama igice kigera kuri hegitari 10 ku buso bwa hegitari 100 gifite; nk’uko ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu Karambizi Benjamin yabidutangarije.
Iyi suri yaterwaga ahanini n’amazi yamanukanaga kuri iyo misozi, akiroha mu mugezi wa Nyamukongoro wegereye iyo misozi yakozweho umuganda ndetse nawo ukaroha ibyo bitaka by’isuri mu kiyaga cya Karago.
Iyo suri yatumaga amazi y’ikiyaga cya Karago aba mabi n’ubujyakuzimu bwacyo bukagabanuka bitewe n’itaka ryirundagamo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela, yasabye abaturage kwitabira kurwanya isuri ku misozi no mu ngo zabo, buri wese akumva ko ari ibye kuko ariho ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije ( imigezi, ibiyaga, imisozi, amashyamba n’ibindi) rituruka.
Yongeyeho ko ibyo bifitiye umumaro rusange abaturage bose kuko ubutaka nk’umutungo kamere ari bwo bubatunze ari nayo mpamvu bakwiye kubufata neza uko bishoboka kose.
Mukaminani yasobanuye ko ubutaka bubungabunzwe neza byabafasha kububyazamo umusaruro w’ubuhinzi ukenewe,bikabafasha kugera ku iterambere rirambye ndetse no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.
Gahunda y’umuganda udasanzwe mu kurwanya isuri yifujwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, icyigamijwe akaba ari ugukumira isuri n’ingaruka zayo mu Rwanda.
Mu ishyirwa mu bikorwa ryayo abaturage bafata umunsi umwe mu minsi y’imibyizi bagakora umuganda wo kurwanya isuri aho ukenewe.
Mu karere ka Nyabihu, uyu muganda wabereye mu murenge wa Karago mu kagari ka Cyamabuye mu mudugudu wa Muderi ahakunze kuboneka isuri ku misozi yahoo; nk’uko Ruzindana Anastase umuyobozi w’uwo mudugudu yabidutangarije.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|