Nyabihu: Hagiye guterwa ishyamba rigezweho rizafasha gusubiranya ibidukikije byagiye byangizwa
Mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda hagiye guterwa ishyamba rya kijyambere, rizafasa mu kongera kuzahura umutungo kamere n’ibidukikije byagiye byangizwa, biturutse ku ngaruka z’iyangirika ryabyo n’isuri muri rusange.
N’ubwo Leta yashyizeho ingamba zitangukanye zo guhangana no kwangiza ibidukikije, ntibyagabanyije umuvuduko w’ingaruka kuri imwe mu mitungo kamere iherereye muri aka gace, nk’ikiyaga cya Karago giherereye mu karere ka Nyabihu.
Uburyo bwo gutera iri shyamba (Foret model), buzaza bwunganira ubundi bwari busanzwe bukorwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije, nk’uko bitangaza n’impuguke mu by’amashyamba ku mu gabane wa Afurika.
Izi mpuguke ziturutse mu gihugu cya Cameroun, zari mu Rwanda zije gusobanurira Abanyarwanda icyo iri shyamba rigamije, zavuze ko akamaro karyo kava mu kurengera ibidukikije kakagera no ku batuage muri rusange.

Ahahoze ishyamba rya Gishwati n’utundi duce tuhegereye niho hakunze kwibasirwa n’iyangirika ry’ibidukikije. Iri shyamba rikazagira uruhare mu gusubiranya ahangiritse, nk’uko bitangazwa na Janviere Muhayimana, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’aya mashyamba agezweho.
Muhayimana avuga ko inyito ya “Forêt model” ntaho bihuriye no gutera ishyamba, ahubwo ko ari uburyo burambye bukoreshwa mu rwego rwo gusubiranya umutungo kamere cyangwa ibidukikije byagiye byangijwe.
Uturere nka Nyabihu, Rubavu, Ngororero, Rutsiro, Musanze na Burera tuzagerwaho n’iyi gahunda y’ishyamba ry’ikitegererezo, iteganywa gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.
Mu nama y’iminsi ibiri yaberaga mu karere ka Nyabihu guhera kuwa Kane tariki 22/11/2012, yashakishaga uburyo hakorwa umushinga w’iryo shyamba, yasanze bitagoranye cyane kuko u Rwanda ubwarwo rukoze ku buryo amashymba yarwo ari ikitegererezo.
Umushinga wo gushyira mu bikorwa iyo gahunda, ukazatangira mu gihe waba wemewe mu ihuriro rihuza ibihugu, birimo nka Canada na Cameroun, bifite iri shyamba ku isi.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe natwe turasha gutera amashyamba mu karere ka bugesera niki mwadufashya