Nyabihu: Gukoresha Biogaz ni imwe mu nzira zo kurengera ibidukikije
Ibyiza byo gukoresha Biogaz biragenda byigaragaza ku bayikoresha . Ik’ingenzi akaba ari uko ifasha mu kutangiza ibidukikije nk’uko Nyiramahoro Immaculée, umwe mu bategarugori bakoresha Biogaz mu karere ka Nyabihu, yabidutangarije.
Nyiramahoro avuga ko atangiye gukoresha biogas ibicanwa yakoreshaga byaragabanutse cyane kuko rimwe na rimwe gusa ashobora gukoresha inkwi agiye guteka ibishyimbo gusa. Ibindi byose abiteka kuri Biogaz.
Nta biti byinshi agitema nk’uko yabigarutseho, avuga ko kubera atekesha inkwi ibishyimbo gusa, aheruka gushaka inkwi mu kwezi k’ukuboza 2012, ari nazo nkwi agikoresha kugeza ubu cyane iyo agiye guteka ibishyimbo kuko Biogaz yagikemuye.

Yongeraho ko uretse ibicanwa bigabanuka, imyotsi nayo yangiza ikirere “ibidukikije” ntiba igihari iyo umuntu akoresha Biogaz. Biogaz kandi ngo ntacyo ibangamira ku bijyanye n’ifumbire kuko n’ubundi uyikoresha abona ifumbire.
Nyiramahoro utuye mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Rubaya, umudugudu wa Kivugiza avuga ko gukoresha Biogaz bisaba gusa kuba ufite inka nibura ebyiri ziguha amase ahagije ku buryo ubasha kubona ayo ukoresha.
Iyo ufite Biogaz nta kibazo cy’inkwi ugira igihe cyose ubasha gucana. Nta kibazo cy’imyotsi kigaragara iwawe, urya ibiryo bihiye neza, bitacumbiwe mbese bimeze neza uko ubishaka.

Ibikoresho byawe nk’amasafuriya n’ibindi ntibyandura bitewe n’imbyiro, ivu n’imyotsi ahubwo ukorana ibintu byawe isuku bikagenda neza.
Biogaz iteka ibintu byose uretse ibishyimbo bisaba ko umuntu abanza kubitumbika kugira ngo bishye neza.
Nyiramahoro asobanura ko iyo abonye umushyitsi bitamusaba kujya gufatisha inkwi ngo afatisha biogas ubundi akajya kwiganiririza umushyitsi we anashyizeho ibyo kumwakira. Gushyushya ibiryo ngo ni nk’ako kanya.
Nyiramahoro ashishikariza abaturage kwitabira Biogaz kuko Leta ishyigikiye iyi gahunda kandi hari iyo uyishaka hari inkunga Leta igutera kuko nawe byamugendekeye.

Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|