Nyabihu: Barasabwa kurwanya isuri no kubungabunga ikiyaga cya Karago

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, arasaba abaturage kurushaho kubungabunga ibikorwa bibakorerwa mu rwego rwo kurwanya isuri ndetse no kubungabunga ikiyaga cya Karago.

Minisitiri Kamanzi yabitangarije mu muganda wakozwe tariki 30/03/2012 mu rwego rwo gutunganya ikiyaga cya Karago cyari cyarangijwe n’isuri yagiye ituruka ku misozi ya Gishwati yambitswe ubusa n’abaturage bagiye batema ibiti bakanatura kuri iyo misozi mu buryo butemewe.

Iki gikorwa cy’umuganda cyabereye mu mirenge ya Karago na Rambura, haterwa ibiti ku misozi imanukaho isuri yiroha mu migezi nka Nyamukongoro n’indi migezi ari nayo imanukana n’iyo suri ikayiroha mu kiyaga cya Karago.

Kubera isuri ikisukamo, ikiyaga cya Karago cyakamyeho hafi 40% by’ubuso bwacyo; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, yabitangaje. Ibinyabuzima nk’amafi byabaga muri icyo kiyaga byaragabanutse cyane ndetse hari n’ibitakibamo kubera ingaruka mbi z’ibikorwa bya muntu.

Minisitiri w’umutungo kamere wari n’intumwa ya Minisitiri w’Intebe muri uwo muhango, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakora ibishoboka byose ngo irengere ibidukikije mu Rwanda. Ubu bashyize ingufu mu kubungabunga imisozi y’ahahoze ishyamba rya Gishwati bayitera ibiti ndetse bayicukuraho imirwanyasuri, indi igakorwaho amaterasi.

Minisitiri w'umutungo kamere ashishikariza abaturage ba Nyabihu kwita ku bidukikije
Minisitiri w’umutungo kamere ashishikariza abaturage ba Nyabihu kwita ku bidukikije

Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage kwita ku biti biterwa kuri iyo misozi kuko ari bo ahanini bifitiye akamaro dore ko binaterwa mu mirima bahinga bikarwanyaho isuri. Yanaboneyeho gusobanurira abaturage ko nk’uko mu myaka yashize ikiyaga cya Karago cyari gifite amazi meza, kirimo ibinyabuzima, gifite ubuso bunini, ari nako bashaka kukibungabunga bityo kigasubirana isura cyahoranye.

Minisitiri w’umutungo kamere yashishikarije abaturage kuvugurura imirwanyasuri yakozwe mu mirima yabo ndetse no kubahiriza amabwiriza agenga ubuhinzi cyane ku nkengero z’imigezi, basiga metero zagenwe zidahingwa iruhande rw’imigezi.

Igikorwa cyo kurwanya isuri yisuka mu migezi ijyana amazi muri Karago cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’umutungo Kamere, umuyobozi wa REMA, umuyobozi w’intara y’uburengerazuba, abakozi ba RAB, abakozi b’akarere ka Nyabihu, abaturage bo mu mirenge yatewemo ibiti muri Nyabihu n’abandi.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 1 )

isuri ntabwo yaturutse mu misozi ya Gishwati gusa. isuri yatangi ye igihe abashinwa bubakaga uri ya muhanda wi twaga GITARAMA - MUKAMIRA. muri za 90. kuva icyo gihe abantu bambukaga ikiyaga na maguru kubera umucanga wari waruzuye mukiyaga .yego nyine isuri yo mu misozi ya Gishwati yaje irushaho gukomeza ikibazo.igisubizo nabona : nuko iriya mirima yose ihakikije bazayitera ibiti naho ibyo kurwanya isuri byo nikibazo kimaze 20 ans.

papy yanditse ku itariki ya: 30-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka