Nyabihu: Barabungabunga imihanda bifashishije imifuka batsindagiramo igitaka

Abiganjemo abasore n’inkumi bahagarariye abandi, baturuka mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, bari bamaze iminsi 10, bigishwa tekiniki yitwa Do-Nou, yo gusana imihanda yangiritse, baravuga ko bagiye gusakaza ubu bumenyi mu bandi, kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka zituruka ku iyangirika ry’imihanda yo hirya no hino muri ako Karere.

Umuhanda utunganyijwe ugakomeza kubungabungwa ugira uburambe bw'imyaka isaga itanu
Umuhanda utunganyijwe ugakomeza kubungabungwa ugira uburambe bw’imyaka isaga itanu

Ubu ni uburyo bwo gusana imihanda hakoreshejwe iyo tekiniki, aho bafata igitaka bakagitsindagira mu mifuka, bakagenda bayishyira mu muhanda, barangiza bakayirenzaho itaka rya laterite, na ryo batsindagira bakoresheje ibyuma byabugenewe biremereye, kugira ngo umuhanda urusheho gukomera. Urwo rubyiruko 50 rwabyigishijwe n’Umuryango witwa Community Road Empowerment CORE, uterwa inkunga na Leta y’Igihugu cy’u Buyapani.

Abahawe ubu bumenyi, barimo na Rukundo Jean wo mu Murenge wa Jenda. Agira ati: “Ubumenyi twungutse bwo gusana imihanda dukoresheje iyi tekiniki, dusanga buzatugirira akamaro cyane, kuko ahanini butanasaba amikoro y’ibikoresho ahambaye. Ubu tugiye gubwigisha na bagenzi bacu, kugira ngo nibura, tuzafatanyirize hamwe kujya dusana imihanda yabaga yarangiritse, ku buryo mu gihe gito, ibyo bibazo bizaba byabaye amateka”.

Do-Nou ni tekiniki yo gusana imihanda hifashishijwe imifuka batsindagiramo igitaka
Do-Nou ni tekiniki yo gusana imihanda hifashishijwe imifuka batsindagiramo igitaka

Undi wahawe ubu bumenyi ni uwitwa Mpuhwezamariya Liliane. Yagize ati: “Imihanda myinshi yari yarangiritse, twe nk’abaturage tudafite uburyo bwo kuyisana kandi binagaragara ko n’imbaraga z’ubuyobozi na zo zidahagije. Dusanga ubu bumenyi, budufitiye akamaro, kuko ibikoresho byinshi bikenerwa, nk’imifuka yo kurundamo itaka, imigozi bayifungisha n’ibyuma batsindagiza, ari ibiboneka hano hafi iwacu. Tugiye kuyoboka ubu buryo, tuvugute umuti w’ikibazo cy’imihanda itari ikiri nyabagendwa”.

Muri uko guhabwa ubumenyi mu bijyanye no gusana imihanda hakoreshejwe tekiniki ya Do-Nou, uru rubyiruko rwakoze umukoro ngiro, aho rwatunganyije umuhanda wa metero 200 uherereye mu Murenge wa Bigogwe, banakora inzira z’amazi ziwukikije, ndetse banawushyiraho amateme; kuri ubu ukaba warongeye kuba nyabagendwa, nyamara mbere wari wararengewe n’amazi.

Obed Ntakirutimana, umukozi ushinzwe amahugurwa mu muryango CORE, avuga ko iyo umuhanda utunganyijwe hakoreshejwe iyi tekiniki, ugakomeza kwitabwaho, ugira uburambe bw’imyaka isaga itanu.

Ibi bikaba ari na byo abigishijwe, basabwe kuzajya bibandaho. Yagize ati: “Tekinoloji ya Do-Nou, ni uburyo navuga ko bukiri bushyashya hano mu Karere ka Nyabihu. Bwavumburiwe mu gihugu cy’u Buyapani, ariko tukaba turimo kubwifashisha, mu rwego rwo kurushaho gufata neza imihanda, rimwe na rimwe yabaga idakomeye, cyangwa se n’imiterere y’aho iherereye wenda hafite ubutaka bworoshye, cyangwa se mu bishanga. Ni yo mpamvu mu guhugura uru rubyiruko, twanarusabye gufata aya masomo, nk’igikoresho cy’ingirakamaro bazakomeza kwifashisha no mu gihe kizaza, mu rwego rwo kubaka no gushyigikira ibikorwa remezo biramba”.

Akarere ka Nyabihu kagizwe n’imisozi miremire, kakaba kanakunze kwibasirwa n’ibiza bya hato na hato, bituruka ku mvura nyinshi, byajyaga bituma imihanda, irengerwa n’amazi ndetse n’inkangu, abaturage ndetse n’ubuyobozi bagahora mu gihirahiro n’ihurizo ry’ahashobora guturuka umuti urambye.

Ubu buryo, ngo buje kuba inyongera ku bundi bwari busanzweho nk’uko Habanabakize Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu abivuga.

Yagize ati: “Mu kubungabunga imihanda inyuranye no kuyirinda kwangirika, twajyaga turwanya isuri mu misozi, cyangwa tugasana imihanda binyuze mu miganda, ariko bitewe n’uburyo aka Karere kacu gahorana imvura iteza ibiza, ugasanga tudafite igisubizo kirambye cyadufasha gukumira izo ngaruka biba byateje. Dusanga rero tekiniki ya Do-Nou, izanye igisubizo cyo gusigasira no gufata neza imihanda dufite, cyane ko n’imyinshi ifatiye benshi runini, yaba mu koroshya uburyo bwo kugeza ku masoko umusaruro uturuka ku buhinzi n’ubworozi”.

Abakurikiranye aya mahugurwa bavuga ko bagiye kubyigisha abandi
Abakurikiranye aya mahugurwa bavuga ko bagiye kubyigisha abandi

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibikorwa remezo by’imihanda, mu Karere ka Nyabihu, abiganjemo urubyiruko bifashishwa mu bikorwa byo kuyibungabunga no kuyisana buri munsi. Gusa ubuyobozi bugaragaza ko hakiri urugendo, kuko mu mihanda ibarizwa muri aka Karere, ireshya n’ibirometero bisaga 137 ari yo bigaragara ko ikeneye izindi mbaraga mu kuyitunganya, hagamijwe gukomeza gushimangira ubuhahirane bw’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka