Nyabihu: Bahawe amashyiga arondereza ibicanwa batandukana no kwangiza amashyamba

Abahinzi bo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, nyuma yo gushyikirizwa amashyiga ya kijyambere arondereza ibicanwa, barahamya ko agiye kubabera imbarutso yo kutongera kwangiza amashyamba.

Akanyamuneza kari kose ku bahinzi bahawe amashyiga ya kijyambere
Akanyamuneza kari kose ku bahinzi bahawe amashyiga ya kijyambere

Abahinzi 118 babarizwa mu Tugari tw’Umurenge wa Rugera, bibumbiye muri Koperative yibanda ku buhinzi bw’Ibishyimbo n’Ibigori, guhera ku wa kabiri tariki 4 Ukwakira 2022, batangiye gushyikirizwa amashyiga arondereza ibicanwa.

Buri shyiga, rikoranwe ahagenewe gucanirwa, rikagira amasafuriya abiri atekerwamo ndetse n’igikoresho kigenewe guterekwamo isafuriya irimo amafunguro ashyushye, bikayarinda gukonja.

Akimara kurishyikirizwa, Nyirakazamarwaniki Spesiose, n’ibyishimo byinshi yahamije ko asezereye guteka mu buryo bwa gakondo, n’umwanya munini byamutwaraga.

Yagize ati “Natekaga ku mashyiga asanzwe ya gakondo tumenyereye mu cyaro, bikansaba kurundamo ibitsitsi by’ibiti, nkavangamo ibishababa n’ibyakatsi, nabaga nararuje mu mashyamba no mu bisambu, ngahorana umutwe udakira kubera imyotsi, ikagera n’ubwo yivanga mu biryo dutetse, tukabirya byatuvuye ku nzoka. None ubu bampaye ishyiga rigezweho, ritumye nsezerera guteka mu buryo bwa gakondo”.

Ishyiga riri kumwe n'amasafuriya abiri n'igikoresho kibikwamo ibiribwa bishyushye ntibikonje
Ishyiga riri kumwe n’amasafuriya abiri n’igikoresho kibikwamo ibiribwa bishyushye ntibikonje

Ntamushobora Joseph ngo rizamurinda kwangiza amashyamba, ati “Buri giti cyose cyashibukaga mu mashyamba yanjye, sinatumaga kimara kabiri, kuko nahitaga ngitema kugira ngo abo mu rugo babone icyo batekesha. Ahari ayo mashyamba hari harabaye nk’intabire, naratangiye kototera ay’abandi. Iri shyiga rya kijyambere mpawe, rizandinda guhora mpangayikiye icyo mu rugo batekesha, kuko ryo risaba gukoresha udukwi dukeya”.

Abagore bahoranaga impungenge zo kugabura amafunguro akonje, ngo baciye ukubiri na zo.

Mukamurenzi ati “Ibiryo byabaga bihiye, twatinda tukabirya byahororombye, mbese tutanabishishikariye. Ubu ndishimira ko iri shyiga rishyize iherezo kuri izo mpungenge nahoranaga, kuko rifite ahagenewe kubikwa amafunguro, agakomeza gushyuha kugeza igihe cyo kuyagabura”.

Aya mashyiga yitwa “Save 80”, abahinzi bayashyikirijwe ngo anabafashe mu buryo bwo kurengera ibidukikije n’ibibikomokaho, harimo n’amashyamba nk’uko Hakizimana Jean Claude, Umuyobozi wa Koperative COTEMII (Koperative Terimbere Muhinzi Ibigori Ibishyimbo) abishimangira.

Gitifu w'Umurenge wa Rugera, Byukusenge Emmanuel (ibumoso) yasabye abahawe amashyiga kuyafata neza
Gitifu w’Umurenge wa Rugera, Byukusenge Emmanuel (ibumoso) yasabye abahawe amashyiga kuyafata neza

Ati “Dufite ikibazo cy’amashyamba agabanuka, biturutse ku kuyatemamo ibiti byo gucanisha, aho ateye hagasigara hanamye bigatiza umurindi ibiza, ibihingwa n’umusaruro bikangirika. Izi mbabura zifite ubushobozi bwo kurengera inkwi ku kigero cya 80%. Bivuze ko mu myase nka 100 umuntu yacana mu gihe runaka akoresheje iziko risanzwe, iri shyiga rya kijyambere ryo rifite ubushobozi bwo kurengera imyase 80, hakaba hakoresha imyase 20 gusa”.

Akomeza ati “Bizadufasha mu kuramba kw’ibidukikije, tubeho tudahanganye n’ingaruka z’iyangirika ryabyo, tubeho dutekanye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Byukusenge Emmanuel yabakanguriye gufata neza aya mashyiga.

Yagize ati “Ni amashyiga agiye kudufasha kugabanya ikigero cy’amashyamba yatemwaga, n’abayashakamo inkwi cyangwa amakara, kuko akenera inkwi nkeya cyane mu gihe cyo guteka. Ikindi azanafasha mu kurengera umwanya abantu batakazaga bajya gushaka inkwi, n’amafaranga bazishoragaho; ibyo bikaba bigiye kugabanuka, bibe byabyazwamo ibindi bintu bibafitiye akamaro”.

Ati “Bayafate neza, bite ku isuku yayo kuko ari imbarutso yo gusezerera burundu izo mvune zose. Muri macye na bo nibakomereze mu mujyo w’ubusirimu nk’uko n’aya mashyiga akoranwe ubusirimu”.

Nyuma yo guhabwa amashyiga ya rondereza biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije
Nyuma yo guhabwa amashyiga ya rondereza biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije

Abasaga 80% by’abaturarwanda, kugeza ubu baracyakoresha uburyo bwa gakondo mu guteka ibiribwa. Ibi ngo biri mu bikomeje gutuma habaho itemwa ry’amashyamba, ridasiba guteza ingaruka z’ibiza n’isuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None se ko ayomashyiga bayahaye abo gusa bafite icyizere ko azagera kuri buri wese wo muri rugera ucana ku nkwi cg kumakara gusa babigenzure harabaribuve kumurenge bahite bayagurisha.

Philbert hagumimana yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Iki ni igikorwa cyiza pe. Aya mashyiga yatanzwe nande kuburyo umuntu ayashaka yayabona?

Ingabire yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka