Nta bikoresho by’ikoranabuhanga bishaje bizongera gupfa ubusa
Guverinoma y’u Rwanda yeguriye uruganda rwa Enviroserve uburenganzira bwo kugenzura igice cyo mu Bugesera cyahariwe kubyaza umusaruro ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje kizwi nka "Bugesera E-Waste management facility."

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 19 Mutarama 2018, niyo yahaye uru ruganda rwa Enviroserve rukomeye, rwo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ububasha bwo kugenzura uko imyanda ibyazwamo umusaruro mu Rwanda.
Iyi gahunda iri mu zari zihangayikishije Leta y’u Rwanda kubera ubwinshi bw’ibikoresho by’ikoranabhanga bikomeza kugenda byiyongera, biturutse mu mashuri, muri za minisiteri no mu bigo byigenga.
Kuva igice cyo mu Bugesera cyatangira gukora kugeza ubu, cyashoboye kongera gutunganya za mudasobwa zapfuye zihabwa ibigo by’amashuri kugira ngo bibafashe kongera ubumenyi.
Mu Kuboza 2017, umuyobozi w’iki gice cya Bugesera, Olivier Mubera, yari yatangarije Kigali Today ko mu byo bakora ari ukwibanda ku bikorwa bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

Yavuze ko bamaze mudasobwa 400 bakuye mu bigo bya leta n’ibyigenga zamaze gukorwa neza, ku buryo ubu 200 muri zo zasubijwe mu mashuri 10 yo mu turere twa Bugesera na kicukiro.
Yagize ati “Buri mezi atandatu tuzajya dutanga mudasobwa twatunganyije kandi tuzahera ku turere duturanye.”
Uruganda rwa Enviroserve rugiye kugenzura iki gice cya Bugesera rukorera mu bihugu 13 byo mu Burasirazuba bwo Hagati ya Aziya. Ku mwaka rutunganya toni zirenga ibihumbi 10 z’ibikoresho by’ikoranabuhanga byashaje. Muri byo harimo za mudasobwa, za batiri n’amatara.
Ohereza igitekerezo
|
Uru ruganda ruje rukenewe kubera ko ibyuma by’ikoranabuhanga byapfaga ubusa byari bimaze kuba byinshi
amakuru Madhya 2018
No mubikorera ibi bikoresho birahari mutugezeho uko tuzanjya tubitanga
Komeza imihigo Rwanda rwacu. Abanzi baganye. Tuzakomeza gutera imbere. We will soon be very great