Ni nde ushobora kwemererwa kohereza imyuka ihumanya ikirere?
Hari ibikorwa byanze bikunze bigomba gukorwa ariko bigaherekezwa no kurekura imyuka ihumanya ikirere, nk’inganda.

Ibyo bikorwa, nta wemerewe kubikora atahawe uruhushya ndetse ngo habanze hanapimwe ingano y’uwo mwuka hanarebwe ikigero uhumanyamo ikirere.
Iteka rya Minisitiri no 005/MoE/25 ryo ku wa 25/08/2025 ryerekeye imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere risobanura ko bibujijwe kohereza imyuka ihumanya ikirere utabiherewe uruhushya ndetse ko uwaruhawe agomba no kugenzura uburyo bikorwa akanatanga amafaranga 50000frw yo gusaba uruhushya.
Itegeko rivuga ko umuntu wifuza gukora igikorwa cyohereza imyuka ihumanya ikirere kitubahirije amabwiriza y’ubuziranenge agenga ubwiza bw’umwuka, ashyikiriza Ikigo ubusabe bwanditse, yaka uruhushya rwo kohereza imyuka ihumanya ikirere.
Aho, agaragaza umwirondoro w’usaba, ibisobanuro ku gikorwa gihumanya ikirere mu magambo arambuye, aho igikorwa gihumanya ikirere gisabirwa uruhushya kizakorerwa, ubwoko n’inkomoko by’ibihumanya, impamvu zo kurenza urugero ntarengwa rw’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere.
Ikindi agomba kugaragaza ni ingano y’imyuka ihumanya iteganywa koherezwa mu kirere, ingamba zafashwe mu rwego rwo kubika amakuru no kugenzura uko imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere ingana, igihe uruhushya asaba ruzamara, n’andi makuru ya ngombwa yatuma hakorwa isesengura riboneye.
Ikindi kandi, umuntu usaba uruhushya rwo kohereza imyuka ihumanya ikirere yishyura FRW 50.000 adasubizwa, mu kigega gishinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.
Ku bishingirwaho mu kwemeza niba uruhushya rwo kohereza imyuka ihumanya ikirere rwatangwa, Ikigo kibishinzwe kigomba, gushingira kuri raporo y’isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije cyangwa y’ubugenzuzi bw’ibidukikije byakozwe, no gushingira ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’umwuka wo mu kirere udukikije akurikizwa.
Hagomba gusuzumwa ingaruka z’uruhurirane ku bidukikije zishobora gukomoka ku itangwa ry’urwo ruhushya, no kureba niba uburyo bw’imigirire myiza kurusha iyindi buteganyijwe bwubahirijwe.
Ikigo gishobora iyo bibaye ngombwa gusaba ko hakorwa inyigo yimbitse yishyurwa n’usaba uruhushya, mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma ku busabe bw’uruhushya.
Ikigo kibishinzwe gisubiza uwasabye uruhushya rwo kohereza imyuka ihumanya ikirere mu gihe kitarenze iminsi 20 ibarwa uhereye ku munsi yatangiyeho inyandiko zisabwa zose.
Iyo hakenewe igihe cyo gusesengura inyandiko isaba uruhushya kirenze igiteganywa, uwasabye uruhushya amenyeshwa igihe kizatangira igisubizo. Uruhushya rwo kohereza imyuka ihumanya ikirere rugaragaza ibisabwa mu ikoreshwa ryarwo uwaruhawe agomba kubahiriza.
Hagati aho, uwahawe uruhushya rwo kohereza imyuka ihumanya ikirere agomba kugenzura ku buryo buhoraho uko kohereza imyuka ihumanya ikirere bikorwa kandi ashyira mu bikorwa izindi ngamba zo kugumana ubwiza bw’umwuka n’izituma umwuka udukikije urushaho kuba mwiza, gutegura raporo yerekana uko igikorwa cyerekeranye n’imyuka ihumanya ikirere cyubahiriza ibisabwa no kuyimenyesha Ikigo kibishinzwe mu buryo bw’ingarukagihe no kubahiriza ibisabwa bikubiye mu ruhushya.
Uruhushya rwo kohereza imyuka ihumanya ikirere rumara igihe cy’imyaka ibiri ibarwa uhereye ku itariki rwatangiweho kandi rushobora kongererwa agaciro, icyakora rushobora guteshwa agaciro iyo uwaruhawe atubahirije ibisabwacyangwa igikorwa cyimuriwe ahandi.
Umuntu uhawe uruhushya rwo kohereza imyuka ihumanya ikirere yishyura buri mwaka amafaranga ashyirwa mu kigega gishinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere. Ikigo kibishinzwe gishyiraho kandi kigatangaza buri mwaka ingano y’amafaranga yishyurwa kubera kohereza mu kirere imyuka ihumanya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|