Ngororero-Ruhango: Imvura yangije imihanda n’ibiraro

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Uturere twa Ngororero na Ruhango aravuga ko imvura nyinshi yaguye mu matariki ya 02-06 yangije cyane imihanda n’amateme, na hegitari nyinshi z’umuceri.

Ikiraro cya Cyunyu cyavuyeho cyose
Ikiraro cya Cyunyu cyavuyeho cyose

Muri Ngororero honyine hangiritse amateme n’imihanda 10 ihuza imirenge itandukanye hafi ya yose mu karere, imvura kandi yangije ikiraro cya Cyunyu mu Karere ka Ruhango inahitama umuntu umwe mu Murenge wa Ruhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko Kuwa 03/02/2020, kubera imvura nyinshi hasenyutse burundu ikiraro cya Cyunyu gihuza Umurenge wa Kabagali, Akagari ka Rwoga, Umudugudu wa Cyunyu n’Umurenge wa Kinihira Akagari ka Kirwa, Umudugudu wa Kabareshya.

Iki kiraro cyifashishwaga cyane n’abana b’abanyeshuli bava i Kinihira bajya kwiga kuri GS Karambi na EP Kanyinya muri Kabagali.

Habarurema avuga ko Kuwa 06/02/2020 saa 17:45, haguye inzu y’umusaza witwa Senyoni Jean mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Buhoro, Umudugudu wa Gako, igice cy’igisenge kigwira umukecuru we warimo yota mu cyumba abandi bari mu ruganiriro, ahita apfa.

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imvura imaze iminsi igwa, kuva taliki ya 04/02/2020, mu mirenge yose hatangijwe igikorwa kizamara icyumweru cyo kurwanya isuri ku misozi ihanamiye ibishanga mu rwego rwo kubibungabunga.

Nta ngano y’ubuso iri gutunganywaho, ariko mu gishanga cyagezweho n’ingaruka z’ibiza hakangirika imyaka y’abaturage ni Kiryango hagati y’Umurenge wa Kinihira na Mwendo. Hangitse umuceri kuri hegitari 34, Kinihira hangiritse hegitari 20, naho muri Mwendo hangirika hegitari 14 ha z’umuceli.

Imirenge icyenda yo muri Ngororero ni yo yangiritsemo ibiraro

Ku mugezi wa Satinsyi mu Murenge wa Kageyo ku muhanda Kazabe-Rutsiro, ku mugezi wa Ruhanga mu Murenge wa Matyazo hangiritse umuhanda Gatega-Gashonyi, naho ku mugezi wa Musenyi hagati y’Imirenge ya Bwira na Sovu hangiritse umuhanda Gitega-Birembo.

Iyi nzu mu Ruhango yaraguye ihitana umukecuru
Iyi nzu mu Ruhango yaraguye ihitana umukecuru

Umugezi wa Serege mu Murenge wa Gatumba kandi hangiritse umuhanda Cyome-Rubona na Nyanshundura mu muhanda hangirika umuhanda Rutagara-Mutake mu gihe Mushishiro mu Murenge wa Muhanda hangiritse umuhanda Muhanda-Rutagara.

Muri Bucuka ya kabiri hangiritse amateme abiri, abiri mu Murenge wa Kavumu ku muhanda Mutake-Rutagara, naho Bihandagara muri kavumu ku muhanda Muhanda-Rutagara hangirika iteme. Hangiritse kandi ahitwa Nyesi mu Murenge wa Sovu umuhanda Birembo-Kanyana-Rutsiro, naho Gakararanga mu Murenge wa Kabaya haguyemo inkangu ebyiri ku umuhanda Kabaya-Rubaya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muri Ruhango ntabwo aribi byavuzwe mu nkuru gusa hasenyuse ibiraro byinshi.Urugero ubu ikiraro gihuza akagari ka Rubona,akagari ka Gitisi ndetse na Kaganza(Nyanza-Mukingo) ujya muri Centre ya Rugogwe cyaracitse.
Ikiraro cyo mu Nyakabanda no mu Masambu byose byaragiye.Muri make kugirango ugende ntabwo byoroshye hakenewe ko byubakwa muburyo burambye kandi bukomeye.

Murakoze🙏

Anthony N yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Muri Ruhango ntabwo hasenyuse ibiraro byinshi.Urugero ubu ikiraro gihuza akagari ka Rubona,akagari ka Gitisi ndetse na Kaganza(Nyanza-Mukingo) ujya muri Centre ya Rugogwe cyaracitse.
Ikiraro cyo mu Nyakabanda no mu Masambu byose byaragiye.Muri make kugirango ugende ntabwo byoroshye hakenewe ko byubakwa muburyo burambye kandi bukomeye.

Murakoze🙏

Anthony N yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka