Ngororero : Kilometero 74 zigiye guterwaho imigano ku mugezi wa nyabarongo mukuyirinda isuri

Umushinga LVEMP II w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) ugiye gutera imigano ku nkombe z’umugezi wa Nyabarongo. Ikazaterwa ku burebure bwa kilometero 74, hagamijwe kubungabunga amazi y’uyu mugezi akomeje kwanduzwa n’isuri ituruka mu misozi iwukikije.

Muri uyu mushinga REMA ifatanyijwemo n’akarere ka Ngororero, ukazashyirwa mu bikorwa n’inkeragutabara zatsindiye iryo soko, hazaterwa imigano 88.800.

Kubungabunga inkombe za nyabarongo ngo zbizatuma amazi aba meza.
Kubungabunga inkombe za nyabarongo ngo zbizatuma amazi aba meza.

Nsengimana Janvier umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya LVEMP II muri aka karere, avuga ko ubu imirimo igeze mu guhumbika imigano izaterwa kandi ngo imeze neza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero Emmanuel Mazimpaka avuga ko kugira ngo gahunda Leta ifite yo kubyaza amashanyarazi amazi ya Nyabarongo, bikwiye ko hitabwa ku nkombe zayo, bityo ngo abaturage n’abashinzwe ubuhinzi n’ibidukikije mu duce umushinga uzakoreramo basabwa kuzabigiramo uruhare.

Kimwe mu bigaragara nk’imbogamizi mu gutera iyo migano, ni kwimura abahafite ibikorwa kuko hari aho uyu mugezi unyura rwagati mu mirima y’abaturage.

Isuri ngo niyo yanduza aya mazi.
Isuri ngo niyo yanduza aya mazi.

Aha Muberantwari reverien ushinzwe ibipimo na GIS mu karere ka Ngororero avuga ko bamaze kubarura ababa bafite imitungo ahazakorerwa icyo gikorwa. Avuga ko Akarere ngo kiteguye kuzishyura iyo mitungo.

Ikindi ni uko ku nkombe za Nyabarongo mu karere ka Ngororero hasanzwe hateye imbingo zahatewe n’amakoperative yiganjemo ayurubyiruko yita ku bidukikije.

Nsengimana avuga ko bazumvikana na ba nyiri imbingo uko rwagenda rusarurwa rukanimurwa bitewe n’uko imigano igenda ikura kuko ngo ubushakashatsi bwagaragaje ko imigano ariyo ifite ubushobozi bwo kurinda inkombe za nyabarongo kurusha urubingo. Ahandi imigano ikunganira urubingo.

Imigano 88.800 yarahumbitswe.
Imigano 88.800 yarahumbitswe.

Uyu mushinga uzakorerwa mu mirenge wa Ndaro, Nyange, Gatumba, Muhororo, Ngororero na Matyazo yo mu karere ka Ngororero. Uzatwara miliyoni 162 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo miliyoni 8 nk’uruhare rw’akarere naho andi akazatangwa na REMA.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka