Ngoma: Harubakwa uruganda rutunganya imyanda iva mu mujyi wa Kibungo
Akarere ka Ngoma katangiye umushinga w’uruganda rubyaza umusaruro imyanda iva mu mujyi wa Kibungo mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Uwo mushinga watangiye kwigwaho mu 2008 uzarangira mu 2013 utwaye akayabo k’amafaranga miliyoni 120.
Imirimo irimo kubaka inyubako z’uru ruganda yararangiye ndetse n’amamashini abiri yarahageze ukugeza ubu igisigaye ni ukuhageza amazi n’umuriro; nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bubyemeza.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, yatangarije inama njyanama y’aka karere yateranye muri uku kwa Gatanu 2012 ko ibikorwa byo kugeza amazi n’umuriro kuri uru ruganda byateganijwe mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2012-2013.
Yabitangaje muri aya magambo: “Umuhigo twari twihaye wo kugura imashini muri uyu mwaka twarawuhiguye. Ikibazo gitinza itangira ry’uru ruganda ni ikibazo cy’amazi ndetse n’umuriro nabyo biri mu ngengo y’imari y’umwaka tugiye gutangira.”

Kibungo ifatwa nk’umujyi w’akarere ka Ngoma abawutuye bagenda biyongera kuva nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Uko abaturage biyongera ni nako ibidukikije bihangirikira iyo hadafashwe ingamba.
Uru ruganda rutunganya imyanda rwubatswe binyujijwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imishinga yiterambere ry’uturere n’imijyi (RLDSF).
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|