Ngoma: Barasabwa gukoresha neza amafaranga bahawe yo gutera ibiti

Uhagarariye umushinga w’Ababiligi ugamije gutera ibiti harengerwa ibidukikije mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma arasaba gukurikiranira hafi iterwa ry’ibyo biti kugira ngo intego z’uwo mushinga zizagerweho.

Uyu mushinga ufashwa n’abaturage bo mu ntara ya Wallonni mu Bubiligi ugamije kwita ku bidukikije mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma ukazamara imyaka itatu.

Ubwo ukuriye uwo mushinga, René Géorge, yahuraga n’abayobozi mu karere bashinzwe ikurikirana ry’uyu mushinga, 25/4/2012, yasobanuye ko mu iterwa ry’ibiti habonekamo imbogamizi nyinshi. Yatanze urugero ko bimwe mu biti biba byatewe bishobora kuma cyangwa bikononwa n’amatungo bityo asaba ko abakurikirana uyu mushinga bagomba kuba hafi abaturage bawushyira mu bikorwa.

Bamwe mu bagenerwabikorwa b’uyu mushinga (abaturage) baremeza ko uwo mushinga utangiye kubagirira akamaro mu kurwanya isuri no kubaha amafaranga. Ku munsi umuturage ukora muri uwo mushinga ahembwa amafaranga 1000.

Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Rujambara kiri mu murenge wa Rurenge bemeza ko iki gishanga cyari gikunze kwibasirwa n’isuri y’imvura yaturukaga ku misozi kitakibangamirwa kubera ko iyo misozi yamaze gucibwaho imiringoti no guterwaho ibiti n’ubwatsi bifata ubutaka.

Miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda nizo zatanzwe n’uyu mushinga w’Ababiligi ngo zifashishwe mu gutera ibiti bitangiza imyaka kubuso bwa hegitari 539. Ibiti bizaterwa bizongerwa ku ishyamba kimeza rihasanzwe ryagendaga risa n’iryononwa. Ayo mafaranga kandi azafasha abaturage bahabwa imirimo yo gutera ibiti bahembwa.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma w’agateganyo, Mpenzi George, yasabye abaturage kuzigama amafaranga bavana mu bikorwa byo gutera ibiti kuko ari kimwe mu bizatuma babasha gukemura bimwe mu bibazo by’ubukungu.

Ibiti bizaterwa mu murenge wa Rurenge bizaba byiganjemo ibya gakondo, nk’imisave n’imiguruka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka