Nawe ushobora kuba umwe mu bita izina abana b’ingagi

Ikigo cy’itangazamakuru gikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, National Geographic, cyashyizeho irushanwa rifasha abantu batandukanye, mu mpande zose z’isi kugira ubushobozi bwo kwita izina umwana w’ingagi.

Ni mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi ku nshuro ya 15.

National Geographic yateguye irushanwa riri kubera ku rubuga rwayo rwa Twitter, aho abantu bagera kuri miliyoni 23 babakurikira kuri uru rubuga, bari guhitamo mu mazina abiri, rimwe rizahabwa umwana w’ingagi.

Amazina bari guhitamo ni hagati y’izina “Intego” ndetse n’izina “Imyato”.

Mu butumwa buri kuri Twitter ya National Geographic buhamagarira abantu gutora, basobanura aya mazina mu rurimi rw’icyongereza, kugira ngo abanyamahanga babashe gutora bayumva, ndetse n’impamvu ari yo bahisemo.

Ubu butumwa buvuga ko izina “Intego” barihisemo kubera ko ubuzima bw’uyu mwana w’ingagi bufite intego muri gahunda u Rwanda rufite yo kurinda ibinyabuzima bigiye kuzimira. Naho izina “Imyato” riha icyubahiro abantu bose bafashije u Rwanda muri gahunda zo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.

National Geographic ni Televiziyo yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Ikora ibiganiro byibanda ku bidukikije, siyansi, umuco ndetse n’amateka. Iyi televiziyo ikaba ifite amashami mu bice bitandukanye by’isi.

Ibirori byo Kwiza Izina abana b’ingagi biteganyijwe tariki 6 Nzeri 2019, ahazitwa abana b’ingagi bagera kuri 25.

Nawe wifuza kugira uruhare mu Kwita Izina wajya ku rubuga rwa Twitter rwa National Geographic: https://twitter.com/NatGeo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwiyandikisha mu bazita abana b’ingagi

Tuyizere Burnson yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka