Mwitegure: Imvura y’Itumba izazana ubukana budasanzwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) kiratangaza ko imvura y’itumba iteganyijwe izaba nyinshi mu turere hafi ya twose tw’igihugu.

Inzego zitandukanye zirasabwa gufata ingamba zigamije kwirinda bene izi ngaruka zijya ziterwa n'imvura nyinshi
Inzego zitandukanye zirasabwa gufata ingamba zigamije kwirinda bene izi ngaruka zijya ziterwa n’imvura nyinshi

Icyo kigo cyabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gashyantare 2019, ubwo cyatangazaga iteganyagihe ry’igihembwe cy’itumba rya 2019, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza muri Gicurasi 2019.

Iki kigo kirasaba inzego zose kwifashisha iri teganyagihe bagafata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda ibiza n’indwara ndetse n’ibindi.

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) kivuga ko muri iki gihembwe cy’itumba rya 2019, ikigereranyo cy’imvura nyinshi iteganyijwe ari iri hejuru ya milimetero 510, naho imvura ihagije iteganyijwe ikaba iri hagati ya milimetero 390 na milimetero 510, mu gihe imvura nkeya iteganyijwe ari iri munsi ya milimetero 390.

Ubuyobozi bwa Meteo Rwanda bwashyize ahagaragara uko imvura izaba ihagaze mu itumba rya 2019
Ubuyobozi bwa Meteo Rwanda bwashyize ahagaragara uko imvura izaba ihagaze mu itumba rya 2019

Meteo Rwanda ivuga ko uturere duteganyijwemo imvura nyinshi ari: Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyabihu, Ngororero, igice cy’akarere ka Nyamasheke gihana imbibi na Karongi na Nyamagabe, igice kinini cya Nyamagabe, akarere ka Musanze, Burera, Gakenke, Rulindo, Gicumbi, Muhanga, Kamonyi, igice kinini cy’akarere ka Ruhango, igice kinini cy’akarere ka Nyamagabe, Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Rwamagana, n’ igice kinini cya Gatsibo na Nyagatare bihana imbibi n’amajyaruguru y’akarere ka Bugesera.

Ahateganyijwe imvura ihagije ni: Igice kinini cy’akarere ka Gatsibo na Nyagatare, akarere ka Kayonza, igice kinini cy’akarere ka Ngoma, igice cy’akarere ka Bugesera, igice cy’akarere ka Ruhango na Nyanza, akarere ka Huye, Nyaruguru n’igice kinini cy’akarere ka Rusizi na Nyamasheke.

Ahateganyijwe imvura nke ni: Akarere ka Kirehe, amajyepfo y’akarere ka Ngoma na Bugesera, akarere ka Gisagara n’amajyepfo y’akarere ka Rusizi.

Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda Aimable Gahigi yasabye abaturage mu ngeri zitandukanye ndetse n’indi miryango yose ikorera mu Rwanda kubyaza umusaruro aya makuru, mu mirimo yabo ya buri munsi.

Ati ”Turasaba inzego zose za Leta, imiryango idaharanira inyungu, imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda, amasosiyete y’abikorera ku giti cyabo ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange, ko bakwiye gushingira kuri iri teganyagihe bagafata ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda no gukumira Ibiza, kwirinda no gukumira indwara, kubungabunga ibidukikije, gufata neza imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro”.

Inzego zitandukanye zagiriwe inama yo kwifashisha amakuru y'iteganyagihe bakayahuza na gahunda z'ibikorwa
Inzego zitandukanye zagiriwe inama yo kwifashisha amakuru y’iteganyagihe bakayahuza na gahunda z’ibikorwa

Iki kigo kandi gishishikariza abaturarwanda bakora imirimo itandukanye kwegera impuguke zo mu nzego bakorana kugira ngo zibagire inama z’uburyo bwo gukoresha iri teganyagihe mu mirimo yabo ya buri munsi.

Dr. Bucagu Charles, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, avuga ko amakuru y’iteganyagihe ari ingenzi mu mirimo yabo ya buri munsi, kuko bayifashisha mu kumenya igihe umuhinzi azatangira gutera imyaka, ndetse no mu kugira inama abahinzi muri rusange.

Agira ati ”Aya ni amakuru akomeye cyane ku rwego rw’ubuhinzi kuko aradufasha kumenya cyane cyane igihe umuhinzi ashobora gutera, kuko muzi ko akenshi tugendera ku bipimo by’imvura.

Kuba dufite aya makuru rero ni ikintu cy’ingenzi kugira ngo dushobore kugira inama abahinzi n’aborozi hirya no hino mu gihugu, kandi biduhe n’ishusho y’uburyo tuzatangira igihembwe cy’ihinga mu byumweru biri imbere”.

Iri teganyagihe ry’igihembwe rikomeza gukoreshwa ryunganirwa n’irindi ritangwa mu kwezi, mu minsi 10, iminsi 5, iminsi 3, iritangwa buri munsi ndetse n’iritangwa mu gihe cyo kuburira mu gihe ari ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gusa turabashimiye, guns ntibizahinduke ngo imvura ibure turabimenyereye hano Kayonza

Bob yanditse ku itariki ya: 20-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka