Musanze: Inganda zenga inzoga ziracyahangayikishijwe n’igiciro cy’amacupa

Abafite inganda zenga inzoga mu bitoki cyangwa ibindi bakabipfunyika mu macupa, bravuga ko bafite ikibazo cy’amacupa ashyirwamo inzoga ziba zamaze gutunganywa abageraho ahenze, dore ko abenshi bajya kuyagura I Kigali nabwo yatumijwe mu bihugu birimo ubushinwa n’ibyo ku mugabane w’iburayi.

Itsinda ry'abasenateri risobanurirwa imikorere y'inganda zenga inzoga
Itsinda ry’abasenateri risobanurirwa imikorere y’inganda zenga inzoga

Mudatsikira Valens afite uruganda rwenga izi nzoga yagize ati “Icupa rimwe rito ritugeraho rihagaze amafaranga y’u Rwanda 230, kuba atugeraho atumijwe mu mahanga ya kure ni ikibazo kitugoye, twumva ko nibura habaho kutworohereza hakaboneka uburyo twayabona hafi bityo n’igiciro cyayo kikaba cyagabanuka’’.

Yongeyeho ati “Nanone kandi urugendo rurerure dukora tujya gushaka aya macupa usanga duhuriramo n’ingorane z’uko hari amenekera mu nzira n’igihe tuyagejeje ku ruganda bidusaba guhora twigengesereye ku buryo utayabika igihe kirekire kuko ari ibirahuri bigatuma duhora dutumiza, tukumva nibura habonetse abayakorera mu gihugu imbere nibura twabasha kuyabona kuri macye natwe tukabasha gutunganya inzoga nyinshi kandi ku giciro gito’’.

Gahunda yo gukangurira abafite inganda zenga inzoga kuzipfunyika mu macupa y’ibirahuri yashyizwemo imbaraga ku bufatanye na leta ibinyujije mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB hagamijwe guhangana n’ikibazo cyo kuzipfunyika mu macupa ya pulasitiki cyari kimaze gufata indi ntera dore ko kuzibika muri ubwo buryo zitakaza ubuziranenge bwazo zikaba zateza ingaruka ku bazinywa.

Ubwo bari mu gikorwa cyo kureba uburyo inganda zo mu karere ka Musanze zishyira mu bikorwa amabwiriza agenga ubuziranenge bwazo, Itsinda ry’abasenateri batanu bo muri komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano ryari riyobowe na Senateri Rugema Michel yahamije ko inganda hari urwego zimaze kugeraho mu kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, haba mu birebana n’isuku, ibikoresho birimo imashini n’ibindi bikenerwa n’inganda kugira ngo zibashe gutunganya inzoga ziturutse mu bihingwa.

Ikibazo cy’amacupa aturuka ku masoko ya kure Senateri Rugema yavuze ko bazagikorera ubuvugizi ku buryo nibura hashakishwa uburyo bwo kubona abashoramari bakaba bazana inganda zitunganya amacupa mu gihugu cyangwa hafi yacyo, bikaba byakorohereza ba nyirazo.

Aba ni bamwe mu bakozi bo mu ruganda bakora isuku y'amacupa
Aba ni bamwe mu bakozi bo mu ruganda bakora isuku y’amacupa

Yagize ati “Turahamya ko hari intambwe yatewe mur’uru ruhererekane rw’ibikenerwa kugirango izi nganda zibashe kwenga inzoga kandi mu buryo bukurikije amabwiriza y’ubuziranenge, gusa ntitwavuga ko ari ijana ku ijana kuko hari ibigikeneye gukorwa ubuvugizi birimo n’ikibazo cy’amacupa agera mu gihugu ahenze, hari kandi n’ibigikwiye gukosoka haba mu birebana n’ikoranabuhanga mu kuzitunganya kuko ritaragera ku rugero rwifuzwa’’.

Aha yatanze urugero rw’aho imirimo hafi ya yose yo mu nganda zo muri uru rwego igikoreshwa amaboko haba mu buryo bwo gusukura amacupa apfunyikwamo inzoga, uburyo bwo kuyafunga cyangwa kuyabika mu bikoresho byabugenewe nyamara ahanini byakabaye bikorwa n’imashini zabugenewe.

Mu karere ka Musanze harabarirwa inganda esheshatu zenga inzoga zikomoka mu bitoki n’ibindi bihingwa birimo inanasi na tangawizi; izi zikaba zikora zifite ibyangombwa byemewe by’ubuziranenge bya S-Mark aho rumwe rushobora gufunga inzoga mu macupa ari hagati y’ibihumbi 24 n’ibihumbi 36.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2019, yemeje umushinga wo guca ikoreshwa ry’amacupa ya parasitiki akoreshwa rimwe.

Ubuziranenge bw'inzoga butitaweho bugira ingaruka ku bazinywa
Ubuziranenge bw’inzoga butitaweho bugira ingaruka ku bazinywa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uku koza amacupa kuraza gutera indwara zikomeye. Nigute wambwira ko wogeje icupa ryatowe mu kimoteri rigacya kdi utabasha kugera mu ndiba no kurebamo wisanzuye??

Garicane yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka