Musanze: Hakozwe ubusitani bwo kubungabunga ibimera biri kugenda bicika

Mu rwego rwo kurengera ibimera bigenda bicika, ishuri rikuru INES-Ruhengeri, ririmo gukora ubusitani buzajya buhingwamo ibimera by’ubwoko butandukanye bigaragaza ko bigenda bicika mu ruhando rw’ibimera biboneka mu Rwanda.

Ubu busitani buzaba buri ku buso bungana na hegitari imwe, buzaba burimo amoko 200 y’ibiti, indabyo, ibyatsi, imbuto n’ibindi bimera bituruka mu bice byose by’igihugu, haba ibyifashishwa mu buvuzi gakondo, mu mirimo yindi, cyangwa se byari bitatse urusobe rw’ibimera mu gihugu.

Nk’uko bisobanurwa na Niyigena Anathalie umushakashatsi muri INES-Ruhengeri, ngo ubu busitani buzaba bwatunganye bitarenze umwaka wa 2014, aho kugeza ubu ibimera bigera ku 180 byamaze guterwa muri ubu busitani.

Prof. Dr. Nzabuheraheza Francis, ufite mu nshingano ze ibijyanye n’ubu busitani, avuga ko umunsi buzaba bwamaze gutunganywa ndetse n’ibimera byarakuze, buzajya bufasha abanyeshuri mu gukora ubushakashatsi bwabo, ndetse no kwimenyereza.

Ubusitani buhinzemo ibimera biri kugenda bizimira.
Ubusitani buhinzemo ibimera biri kugenda bizimira.

Avuga kandi ko igihe bizaba byagaragaye ko ubusitani nk’ubu bwageze ku ntego, hazanategurwa uburyo uyu mushinga wakwaguka hagahingwa ahantu hanini, bakazashaka amamashini azajya yifashisha umusaruro uvuyemo ugakorwamo imiti, imibavu ndetse n’ibindi.

Bitewe n’uko hari bimwe mu bimera bishobora kutazishimira ubutaka bwo muri INES-Ruhengeri, hateganyijwe ko hazubakwa inzu izajya ihingwamo bene ibyo bihingwa, kugira ngo hatazagira igihingwa kizimira kandi cyashoboraga kubungwabungwa.

Kugeza ubu muri ubu busitani hahinzemo ibihingwa nk’umutarishonga, intomvu, intanwa, ibigaragara, ibigaga, ikirogora, ikinetenete, umwisheke, igishikashike, umugombe, umuzabibu, umukunde, imifumba, imifumbageshi, injugushu n’ibindi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka