Musanze: Bazengurutse umujyi wose bamagana umwanda

Itsinda ry’abaturage bahagarariye abandi mu kagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza, akagari kagizwe n’igice kinini cy’umujyi wa Musanze, biyemeje kuzenguruka imidugudu yose n’umujyi wa Musanze bamagana umwanda.

Ni urugendo rwakozwe n'itsinda rihagararie abandi mu kagari ka Kigombe
Ni urugendo rwakozwe n’itsinda rihagararie abandi mu kagari ka Kigombe

Baganira na Kigali Today, ubwo bari mu mujyi rwagati kuwa Kabiri tariki 03 Nzeri 2019, aho bari bitwaje ibyapa byamagana umwanda, bavuze ko ari gahunda bihaye yo kuzenguruka umujyi wose n’imidugudu batuyemo kugira ngo uwo mujyi bafata nk’uwa kabiri kuri Kigali, urusheho kurangwa n’isuku.

Abo baturage baramagana umwanda nyuma yuko ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru butangije gahunda y’ukwezi ko kurwanya umwanda muri iyo ntara.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, nyuma yuko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yari aherutse kubwira abatuye iyi ntara ko bakwiye kwisubiraho bakarwanya umwanda abona muri iyo ntara, kandi abayobozi bagafasha abaturage kuwirinda.

Singaramba Arsene umwe mubari muri urwo rugendo yagize ati “Ni igikorwa twitabiriye nta gahato kandi twakunze, kuko bavugaga ko Musanze igira umwanda, bituma dukora urugendo dushishikariza abantu kugira isuku, ku mubiri no ku myambaro, birinda no kujugunya imyanda aho babonye hose. Umujyi wacu uragenda wubaka inzu ndende, nta mpamvu yo kugira umwanda”.

Umwe mu babyeyi bari muri urwo rugendo nawe ati “Turi mu gikorwa cyo kurwanya umwanda, kuko uyu mujyi wacu ni uwa kabiri kuri Kigali. Turawamaganye kuva ku mubiri kugeza kubyo duteka”.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu kagari ka Kigombe, Jean Baptiste Uwamungu, wari uyoboye iryo tsinda, yavuze ko bakoze urwo rugendo bagamije guca umwanda burindu mu kagari ka Kigombe no mu mujyi wa Musanze muri rusange, nyuma yuko na bo bagenda bawibonera.

Agira ati “Dushaka ko umwanda ucika burundu, ikibazo cyose kijyanye n’isuku nkeya ntacyo dukeneye muri aka kagari. Niyo mpamvu abaturage bahagarariye abandi mu kagari, twafashe ibi byapa twamagana umwanda kugira ngo uwo ari we wese abifate nk’umuco”.

Bazengurutse umujyi wose wa Musanze bamagana umwanda
Bazengurutse umujyi wose wa Musanze bamagana umwanda

Akomeza agira ati “Umwanda dusanzwe tuwubona, ni nayo mpamvu hafashwe izi ngamba dukora uru rugendo. Imidugudu yose twayinyuzemo, n’umujyi twawuzengurutse aho tugiye guhurira ahantu hitwa ku gasantere ka Kirabo kugira ngo tuganire ku kibazo cy’umwanda, dutoza umuturage wese kugira umuco mu kurwanya umwanda”.

Mu bukangurambaga bwo kurwanya umwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Gatabazi JMV, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kurwanya umwanda aho bayobora uwo binaniye akavaho hakajyaho ababishoboye.

Muri aka karere ka Musanze, kuwa kabiri tariki ya 3 Nzeri, abayobozi bako kuva kuri Habyarimana Jean damascene wari umuyobozi wako na Ndabereye Augustin wari umwungirije ashinzwe iterambere ry’ubukungu, inama njyanama y’akarere yarabeguje, naho Uwamariya Marie Claire wari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage we yandika asaba kwegura ku mirimo ye.

Inama njyanama yavugaga ko abo bayobozi bose batabashije kuzuza neza inshingano bari bafite, harimo no kuba batarabashije kutanoza isuku mu mujyi wa Musanze.

Mu mihanda igize umujyi wa Musanze na ho isuku ni yose
Mu mihanda igize umujyi wa Musanze na ho isuku ni yose
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ahubwo c iyo bazenguruka imidugudu yose bakora isuku bafananije nabo baturage bahagarariye

Gogos yanditse ku itariki ya: 5-09-2019  →  Musubize

None se ingamba zo kuva mu MWANADA NI UKUWUGENDAMO....bafashe izihe ngamba....none se umwanda utangira kuza ntibawubonaga...cg ntibari bahari ibi ni umuntu ushaka kwibera Mayor ubiri inyuma kdi ntacyo azarusha abariho nkurikije uko yabigenje.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-09-2019  →  Musubize

Hon.Evode UWIZEYIMANA yigeze kuvuga ati: "Sinumva ukuntu umuyobozi ajya mumuhanda ngo agiye kwamagana ikintu runaka kandi hari amategeko n’amabwiriza agenga uko cyagakwiye gukorwa". None abo nabo baragenda mumuhanda bamagana umwanda???? Babuze gufata ibitiyo n’amasuka... ngo bajye gukora isuku none ngo bamaganye umwanda????
Please bayobozi mujye mukura mumutwe mumenye ko abantu bakora analysis

DIDI yanditse ku itariki ya: 5-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka