Musanze: Bateye ibiti by’imbuto 2,000 hagamijwe kurandura imirire mibi

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) mu Rwanda, Edith Heines, avuga ko kuba u Rwanda rugaragaza umwihariko n’ubudasa muri gahunda zizamura imibereho y’abaturage, ari urugero rwiza n’ibindi bihugu bikwiye kwigiraho.

Umuyobozi wa WFP mu Rwanda Edith Heines yifatanyije n'abaturage gutera ibiti
Umuyobozi wa WFP mu Rwanda Edith Heines yifatanyije n’abaturage gutera ibiti

Yabigarutseho mu gikorwa cy’umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, yifatanyijemo n’abaturage bo mu Karere ka Musanze, aho bateye ibiti bisaga 2000 by’imbuto.

Ni ibiti by’imbuto ziribwa bya avoka, abitabiriye iki gikorwa barimo abayobozi ku rwego rw’Akarere ka Musanze n’izishinzwe umutekano zaho, bakaba babiteye mu Murenge wa Kimonyi.

Abaturage bagaragaza ko babyitezeho kubunganira mu gihe kiri imbere, muri gahunda yo kurwanya imirire mibi.

Abijuru Donatien ati "Ibi biti by’imbuto tubibonye twari tubikeneye, kuko muri iki gihe avoka zanahenze ku masoko, dukeka ko byaba birimo guterwa n’uko abantu bahagurukiye kuzirya ari benshi, n’izigera ku masoko zikaba zidahagije. Ubu ibi biti duteye, natwe nk’abaturage bidatinze bitwunganira kwihaza mu ndyo iboneye tunasagurire amasoko".

Ibiti bisaga 2000 byatewe, abaturage babyitezeho kubafasha kuzahura imirire
Ibiti bisaga 2000 byatewe, abaturage babyitezeho kubafasha kuzahura imirire

Mutuyemariya Kevine ati "Nkunda avoka ariko nkababazwa n’uko nayiryaga buri munsi nyiguze ku isoko, ikampenda aho ubu imwe ikanyakanya, irimo kugura amafaranga asaga 300. Ubu rero kuba badufashije, hakaboneka ingemwe nziza z’ibiri bya avoka kandi zera vuba, ubu mu rugo ziizajya zihahora, ku buryo abaryi bazo nanjye ndimo, tutazongera kujya twirirwa twirukanka mu masoko ngo tuzihahe ziduhenze".

Iki gikorwa cyabaye muri gahunda yo kwizihiza imyaka 60 u Rwanda rumaze ari umunyamuryango wa UN. Edith Heines, yagaragaje ko muri iki gihe cyose u Rwanda rwagaragaje ubudasa bwabera n’ibindi bihugu urugero.

Yagize ati "Ni byinshi u Rwanda rukomeje gukora kandi bigaragaza ubudasa mu kwishakamo ibisubizo, harimo n’umuganda twakoze uyu munsi kimwe n’indi yawubanjirije. Ibi nta washidikanya ko ari igisobanuro nyacyo cy’uburyo imibereho y’abaturage ikomeje kugira aho iva n’aho igera hafatika, binyuze mu bikorwa nk’ibingibi, biri mu ntego z’Umuryango w’Abibumbye. Ubu bufatanye twifuza ko burushaho gukomeza no kwaguka, bukabyara n’ibindi bikorwa birenze kuri ibi dukoze uyu munsi".

Abayobozi banyuranye hamwe n'abaturage bafatanyije gutera ibiti bya avoka
Abayobozi banyuranye hamwe n’abaturage bafatanyije gutera ibiti bya avoka

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yasabye abaturage kubungabunga ibiti, byaba ibyatewe n’ibisanzweho, kandi bakarushaho kwita ku bidukikije.

Yibukije abaturage ko uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije no kubyitaho, binajyana no kugira umuco wo gutera ibiti byinshi, birimo iby’imbuto ziribwa n’indumburabutaka, abantu bakirinda kwangiza amashyamba mu kwirinda n’ingaruka z’ibiza.

Mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze, abaturage bifatanyije n’inzego zitandukanye mu bikorwa bigamije kurwanya isuri hacukirwa ibyobo bifata amazi, gutera ibiti ku mirwanyasuri. Banasannye ibiraro, basibura imiferege itwara amazi, gusana no kubakira imiryango itishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka