Musanze: Abaturage babangamiwe n’ikimoteri kibateza umwanda

Abatuye muri centre y’ubucuruzi ya Kinigi, iherereye mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, barasaba ubuyobozi kubakiza ikimoteri bavuga ko kibateza umunuko, bakaba bafite impungenge zo kuhandurira indwara z’inzoka, kubera ko cyuzuye imyanda.

Imyanda yuzuye muri iki kimoteri ni yo abaturage bavuga ko ibateza umwanda n'umunuko
Imyanda yuzuye muri iki kimoteri ni yo abaturage bavuga ko ibateza umwanda n’umunuko

Iki kimoteri kimenwamo imyanda ituruka mu ngo zo muri iyi centre no mu nkengero zaho, ndetse n’ituruka mu isoko rya Kinigi, ubusanzwe rinegeranye na cyo.

Murekeyisoni Esperence, ucururiza mu isoko rya Kinigi, yagize ati: “Imyanda myinshi, byaba ibyaboze, amasashi, imisati bogosha n’ibindi bikoresho byashaje, bakubura muri iri soko no mu ngo z’abatuye muri aka gace, byose babimena muri iki kimoteri. Urabona n’ukuntu cyegeranye n’igice gicururizwamo ibiribwa muri iri soko, tuba dufite impungenge z’ubuziranenge bwabyo n’impungenge z’uko abantu banyura iruhande rwacyo isegonda ku rindi, bajya kurema cyangwa baremuye isoko, gishobora kubanduza indwara”.

Ati: “Hari nk’igihe umuyaga uhuha ari mwinshi, urwo ruvangavange rw’imyanda n’amasazi, rugaturuka muri iki kimoteri, rugasandagurikira mu bicuruzwa byacu, cyangwa mu mazu y’abaturage bacyegereye, bikaba byanaduteza ingaruka kubera uwo mwanda”.

Icyo kimoteri kiri iruhande neza y'amazu y'ubucuruzi yo muri iryo soko
Icyo kimoteri kiri iruhande neza y’amazu y’ubucuruzi yo muri iryo soko

Umunuko ugiturukamo na wo ngo uri mu bintu bibangamiye abaturage. Bayisabe Clement agira ati: “Kinukira umuntu kugeza ubwo yumva ataye umutwe. Twahoraga dupfutse amazuru, aho udupfukamunwa tuziye, ubu ni two tugerageza gukinga ku mazuru ngo turebe ko uwo munuko utatugeraho ufite ubukana. Mbese ni uko iri soko ari ryo abaguzi n’abahacururiza tuba dutezemo amaramuko, ari na cyo gituma tutaricikamo; naho ubundi duhora duhangayikishijwe n’uko umunuko, uduteza ingaruka byanze bikunze”.

Aba baturage bavuga ko batazi impamvu kitavidurwa cyangwa ngo cyimurirwe ahandi. Umwe muri bo agira ati: “Tubona cyaramaze kuzura, ari na yo mpamvu kiduteza umwanda. Dusaba ko ababishinzwe bareba uko bajya bakividura nibura nka kabiri mu mwaka, imyanda yacyo bakajya kuyimena ahabugenewe hatateza ikibazo; bitaba ibyo se, bakaba bacyimurira ahandi, ariko kidakomeje kutubera umuzigo gutya”.

Mitali Narcisse, Umukozi w’Umurenge wa Kinigi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere, akaba n’umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge muri iki gihe; avuga ko iki kibazo kizwi, kandi ko n’Ubuyobozi, bwagerageje kugira icyo bugikoraho.

Isoko rya Kinigi ni rimwe mu masoko aganwa na benshi
Isoko rya Kinigi ni rimwe mu masoko aganwa na benshi

Yagize ati: “Ni byo koko aho ikimoteri giherereye, bigaragara ko hatakiberanye na cyo kubera ukuntu kiri hafi y’ingo. Byanatumye mu gihe gishize, Inama Njyanama y’Umurenge wa Kinigi iterana, yiga kuri iki kibazo kiri mu bibangamiye abaturage, ibishyikiriza Akarere, na ko katumenyesheje ko kagiye gushakisha uko haboneka ingengo y’imari, izakoreshwa mu gushaka ubundi butaka bwazashyirwaho ikindi kimoteri cyujuje ibisabwa. Kugeza ubu ngubu natwe turacyategereje”.

Kigali Today yagerageje kubaza ubuyobozi bw’Akarere icyo buri gukora mu gukemura iki kibazo, ariko ntibwagira icyo butangaza.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi busaba abaturage ko mu gihe bagitegereje igisubizo kirambye cy’ikibazo cy’ikimoteri, bajya bakora uko bashoboye, igihe bakusanya imyanda, bakavangura ibora n’itabora; mu rwego rwo kwirinda ko giteza ingaruka.

Abaturage bavuga ko imyanda ikijugunywamo iteza umunuko ukabije kuko cyuzuye
Abaturage bavuga ko imyanda ikijugunywamo iteza umunuko ukabije kuko cyuzuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka