Musanze: Abaturage bagiye kwimurwa byihuse ku butaka bwatangiye Kwika (Amajwi)
Yanditswe na
Gasana Marcellin
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwafashe umwanzuro wo kwimura imiryango itanu yari ituye ku musozi bigaragara ko ushobora guteza ibibazo kuko watangiye kwiyasa.
Ni mu murenge wa Kimonyi, akagari ka Mbizi, mu mudugudu wa Rugondo, ubuyobozi bugakeka ko bishobora kuba byaratewe n’itiyo y’amazi inyura munsi yatobotse cyangwa se bikaba byaratewe n’imvura yarimaze iminsi igwa mu Rwanda hose.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene ku mugongo wa Telefoni yaganiriye na KT Radio, Radio ya Kigali Today, amubwira ko gahunda yo kwimura abaturage iteye.
Ohereza igitekerezo
|