Musabyimana ngo aziyambaza Perezida mbere yo kuvanwa mu gishanga

Musabyimana Emmanuel ni umwe mu bafite ibikorwa mu gishanga n’ubwo we atemera ko ari mu gishanga, aho yasabwe kubisenya ariko akavuga ko azabanza kwandikira Perezida wa Repuburika ngo amurenganure.

Musabyimana ngo ikibazo cye azakigeza kuri Perezida wa Repuburika
Musabyimana ngo ikibazo cye azakigeza kuri Perezida wa Repuburika

Uwo mugabo ufite ibikorwa mu gishanga kiri mu murenge wa Kicukiro akagari ka Kagina, yabitangaje kuri uyu wa 29 Mutarama 2019, ubwo Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) bazengurukaga akarere ka Kicukiro basaba abafite ibikorwa mu bishanga bari barahawe integuza ntibabikureho, guhita babihakura bitarenze icyumweru kimwe.

Musabyimana yemera ko hari ibikorwa byari biri mu gishanga ariko ko yabikuyeho, icyakora haracyari inzu we avuga ko itari mu gishanga cyane ko ngo ayifitiye ibyangombwa.

“Kuvuga ngo inzu yanjye isenywe kandi mfite ibyangombwa nahawe n’ubuyobozi bwarananyeretse uko nyubaka, jyewe mbona ari akarengane. Ibyo bansaba nzabikora ariko nzabanza nandikire Perezida wa Repuburika kandi nzi ko azandenganura”.

Uretse iyo nzu imwe isigaye inafunze, ngo hari hari n’izindi zikodeshwa, hari igaraje ndetse n’ibiraro by’inka ariko akaba yarabishenye kuko yari yarategujwe mbere, hanyuma ahashyira ubusitani, usibye ko na bwo abayobozi bavuga ko yabushyizeho mu buryo butemewe, na byo akaba atabyemera.

Ir Collette Ruhamya, avuga ko abarenga ku mabwiriza bazahanwa n'amategeko
Ir Collette Ruhamya, avuga ko abarenga ku mabwiriza bazahanwa n’amategeko

Ati “Bampaye icyangombwa cyo kuhashyira ubusitani none baravuga ko atari ko nagombaga kubikora, bakagombye kunyereka uko mbikora. Gusa sinahakana ibyemezo by’ubuyobozi ariko nzabigeza ku wundi uzandenganura”.

Mu handi hasuwe ni ikigo kinini cya kompanyi ya AMSAR Burundi, kirimo inyubako, amakonteneri n’amamashini atandukanye, icyo kigo ngo kikaba kimaze imyaka isaga 50, ibikorwa biri mu gishanga bakaba basabwe ko bikurwaho.

Ukuriye icyo kigo, Daniel Hicuburundi, avuga ko iminsi irindwi bahawe yo gukura amakonteneri mu gishanga ari mike.

“Ibyo badusabye turagerageza kubikora ariko iminsi baduhaye yo gukura ziriya konteneri zose mu gishanga ni mike cyane. Ndumva ahagikenewe inama ku buryo ibintu byakorwa ntawurenganye”.

Umuyobozi wa REMA, Ir Collette Ruhamya, avuga ko akenshi abantu bemera ko bagiye gukuraho ibikorwa runaka ariko ntibabikore ari yo mpamvu yo kongeramo ingufu.

Musabyimana ngo ntiyemera ko aho inzu ye iri ari mu gishanga
Musabyimana ngo ntiyemera ko aho inzu ye iri ari mu gishanga

Ati “Ikibazo gihari ni uko abantu baba babwiwe gufunga ibikorwa biri mu gishanga ariko iyo utinze gato kugaruka kureba barongera bagafungura. Icyo bagomba kumenya ni uko ntawuri hejuru y’amategeko, benshi twabahaye iminsi ine, nyuma yaho nidusanga batabikuyeho hazakurikizwa icyo amategeko ateganya”.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko amazu ari mu gishanga afatwa kimwe n’andi ari mu manegeka ku misozi itandukanye agera ku bihumbi 13, ngo ni ngombwa rero ko akurwaho abantu bagatuzwa neza ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi biri ahadakwiye bikimurirwa ahandi.

Icyo gikorwa kirakomeje kuko hari ibindi bikorwa bitagezweho birimo Hotel La Palisse Nyandungu, ahazwi nko kwa Carlos mu Gatenga, uruganda rwa Shillington n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Inyange ntabwo iri mu gishanga rwose! Amazi yaje kuyisatira ariko aho yubatse ni imusozi!!
Ahubwo Car Wash, inzu ihegereye yakoreragamo Rwanda Revenue cyera( ubu harimo imodoka zigurishwa), Cadillac, One Love, ugakomeza harya epfo hose!! Muzahasure murebe uko haba hameze iyo imvura yaguye!!
Harimo n’uturima tw’ibijumba duteye agahinda kuko amazi aba yabirengeye byose!!
Gusa byakabaye byiza baturutse ruhande: none se urasenya iriya nzu ya Musabyimana, ureke bariya bose bari iruhande rwe ugana kuri UNILAK? Gashiha yose iri mu gishanga, iteka baba barengewe! Nyamara bahawe ibyangombwa bose kandi bizwi ko bitemewe!! Ese none bazatwara Leta mu manza nkabo muri Baryahe? Erega nabo ni uko: bose bahawe ibyangombwa ni Ikigo cy’Ubutaka kandi bazi neza ko ari mu Gishanga!!
Nibakemure ikibazo badateje ibindi kandi hirindwe guteranya Leta n’abaturage bayo

sandrah yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Mu bigenderwaho ngo umuntu azamurwe mu ntera kuyobora imodoka ntabwo birimo!ibyo gusa?

lima yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Harya buriya inyange industry niri mugishanga? Car wash, Kigali parents nibindi byinshi ntavuze. Cyangwa hari abo amategeko yibandaho kurusha abandi?? Nihitiraga bye

Rubona yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

ARIKO KUKI BURI GIHE INYANGE YO BATAYIVUGA KNDI ARIYO IRI MU GISHANGA KURENZA HANO HOSE HASUWE NGIRANGO NIBA ARI AMATEGEKO YAKAGOMBYE GUKURIKIZWA HOSE,KANDI INYANGE HO BIRAKABIJE YO IRI MU GISHANGA CYANE

KALISA yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka