Muri Parike ya Nyungwe hamaze kwicwa inyamaswa 87

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe buravuga ko ba rushimusi muri iyi parike bamaze kwica inyamaswa 87 mu mezi umunani.

Kuri uyu wa kane tariki 15 Ukwakira 2015, abafite aho bahurira n’umutekano wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri iyo Pariki barimo Inzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze bahuriye mu nama yo kubakangurira gukaza ingamba mu gukumira icyo kibazo.

Abafite aho bahurira n'ibungabunga rya Parike ya Nyungwe bari mu nama.
Abafite aho bahurira n’ibungabunga rya Parike ya Nyungwe bari mu nama.

Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe Rugerinyange Louis, avuga ko ba rushimusi bahiga izo nyamaswa bazishe bakoresheje imitego, kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama uyu mwaka.

Yavuze ko mu minsi yashize bibasiraga inyamaswa ziribwa nk’ifumberi, isatura n’izindi ariko ubu bigeze kuntera yo kwica naza Maguge zisurwa.

Yagize ati “Inyamaswa 87 nizo twasanze mu mitego zapfiriyemo, barushimusi baraza bagatega imitego mu ishyamba bashakisha inyamaswa zikayigwamo.”

Biravugwa ko ba rushmusi badukiriye udukoko nka maguge.
Biravugwa ko ba rushmusi badukiriye udukoko nka maguge.

Yakomeje avuga ko gutega inyamaswa bigenda bihindura isura, kuko nazo zibasiwe agasaba abayobozi b’inzego z’umutekano n’abashinzwe inzego z’ibanze kubafasha guhashya abo ba rushimusi.

Bamwe mu baturage bica inyamaswa zo muri Pariki ya Nyungwe, abenshi baturuka mu Murenge wa Bweyeye ariko bamaze no kugera mu bice bya Kitabi mu Karere ka Nyamagabe kubera ko mu gace k’iwabo inyamaswa zarangiye.

Umuyobozi w’Umurenge wa Bweyeye, Muhirwa Philippe, nawe yemeza ko abo baturage bahiga inyamaswa bari bahari ariko akavuga ko babafashe bakabahugura, ku buryo ubu bari kwitwara neza.

Mu ngamba zafashwe n’abayobozi batandukanye mu rwego rwo gukumira abakomeje kwica inyamaswa muri pariki y’igihugu ya Nyungwe, ni uko abayobozi binzego z’ibanze bagomba kwegera abaturage babakangurira kwirinda kwangiza ibyiza bya Pariki kuko ibafatiye runini.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka